Wazalendo n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), basubiranyemo maze bakora intambara yabereye i Nyangezi, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/03/2024.
Ni intambara yatangiye igihe c’isaha ya sakumi n’iminota mirongwitatu(16:30pm) ku masaha ya Minembwe na Bukavu, nk’uko abariyo ba bibwiye Minembwe Capital News.
Bavuze ko iyo mirwano yabereye neza ku isoko nkuru ya Nyangezi ko kandi impande zihanganye bari gupfa ubuyobozi ni mu gihe buri ruhande rw’umva ko aribo bagomba kugira ijambo muri ibi bice bya Nyangezi.
Umuturage uherereye muri ibyo bice wavuganye na Minembwe Capital News, yavuze ko muri iyo mirwano hamaze gupfamo Wazalendo bagera kuri batatu.
Uyu muturage watanze ay’amakuru kuri Minembwe Capital News yanze ko amazina ye aja hanze, ariko avuga ati: “Ubu tuvugana imbere yanjye iruhande rw’isoko hari imirambo itatu ya Wazalendo. Baguye mu Ntambara yo gusubiranamo kwa Wazalendo na FARDC, kandi nta kindi bapfa usibye ubuyobozi.”
Andi makuru yo ku ruhande uyu muturage yafashe avuga ko izo ntumbi yabonye iruhande rw’isoko ari z’abasevile bo mu bwoko bw’Abashi bari bashigikiye Wazalendo.
Iryo subiranamo rya Wazalendo na FARDC, ribaye mu gihe muri ibyo bice hari hagize igihe havugwa umwuka mubi, ni mu gihe bya vugwa ko hagize igihe hagaragara abantu bitwaje imbunda mu gihe cya majoro.
Muri abo bakunze kugaragara igihe cy’amasaha akuze yo mu ijoro ngo harimo n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bigakekwa kwari FDLR boba bari mu myiteguro yo kugaba ibitero mu gihugu cy’u Rwanda, kuko ibyo bice birihafi n’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Kugeza ubu i Nyangezi haracari k’umvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito.
MCN.