Umutwe uzwi nka Wazalendu, wiyemeje gufasha igisirikare cy’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), ku rwanya umutwe w’inyeshamba wa M23, k’umunsi w’ejo hashize, itariki ya 08/01/2024, bakozanijeho bikaze na FARDC.
Iy’i mirwano yabereye mu bilometre 30 n’u Mujyi wa teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko iy’inkuru iva mubuyobozi bw’ibanze ibivuga n’uko iyo mirwano yarikarishye aho y’umvikanye mo imbunda ziremereye n’izito, kuva igihe c’isaha z’igitondo bageza ku gicyamunsi.
Umwe mubayobozi bayoboye Komine ya Katembo, muri teritware ya Beni, yavuze ko urufaya rw’amasasu y’umvikanye muri ibyo bice ko yatumye abaturage bahahamuka abenshi bibaterera guta ibyabo bakwira imishwaro ndetse ko ibikorwa byinshi byahise bihagarara harimo ko amasoko yahagaze no mugihe muri RDC Amashuri yari yafunguye hose mu Gihugu ariko muri ibi bice Amashuri ntiyigeze afungura nk’uko byavuzwe n’umuyobozi.
Uwo muyobozi yavuze ko iyo mirwano yaguyemo abarwanyi ba tandantu(6) bo muri Wazalendu abo k’uruhande rwa leta abenshi ko bakomeretse nk’uko bya vuzwe.
Bruce Bahanda.