• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Ya nkumi ibyayigaragayeho biteye inkenke, kubabibonye.

minebwenews by minebwenews
June 1, 2025
in sport & entertainment
0
Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ya nkumi ibyayigaragayeho biteye inkenke, kubabibonye.

You might also like

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Nyamanoro uheruka kubabarirwa nyuma yogutabwa muri yombi, aho yashinjwaga gushaka kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu Minembwe, yongeye kugaragara yitwaje Motorola kandi ari kumwe n’abasirikare ba Gumino.

Ni uyu munsi ku cyumweru tariki ya 01/06/2025, Nyamanoro yagaragaye afite icyombo kizwi ko gikoreshwa cyane n’abakora mu nzego z’umutekano ndetse n’inyeshyamba, nubwo hari n’abandi bashobora kugikoresha, ariko muri aka karere ntibisanzwe.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News ahamya ko iki gikorwa cyagaragariye mu duce two ku wu Mugethi ku Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira.

Umutangabuhamya yagize ati: “Ubwanjye nanjye na mwiboneye, yari yitwaje Motorola, kandi yari kumwe n’abasirikare bo kwa Nyamusaraba.”

Yongeye ati: “Bavaga mu bice byo ku wu Mugethi berekeje za Kajembwe.”

Ku wa gatanu mu gitondo ni bwo Nyamanoro yarekuwe, ni mu gihe yari yafashwe ku wa gatatu.
Bivugwa ko Twirwaneho yamubabariye, ahanini ngo nta bimenyetso bifatika byamugaragayeho, nk’uko byavugwako yatumwe n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ku bashakira nimero za telefone z’abamwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa Twirwaneho.

Ayo makuru yavugaga ko leta y’i Kinshasa ko yakoresheje Nyamusaraba, na we niko gutuma uyu mukobwa.
Rugikubita bimwe mu bimenyetso byamugaragayeho, ni uko yasanganwe nimero za telefone z’inyeshyamba nkuru muri Gumino, ndetse byanagaragaraga ko ajya aganira nazo.

Ikindi ni uburyo yavuye ku Ndondo ya Bijombo ahuruka mu bice bigenzurwa na Twirwaneho. Kuva iwabo mu Kajembwe kugera mu Minembwe ni ahantu bagenda urugendo rw’iminsi ibiri n’ibirenge. Igitangaje uduce twinshi yanyuzemo tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi, FARDC, Wazalendo n’Interahamwe zirimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Aka gace akomokamo ka Kajembwe kagenzurwa n’umutwe wa Gumino uyobowe na Nyamusaraba uwo bivugwa ko akoreshwa na Lt Gen Masunzu ushinjwa kugambanira ubwoko bwabo Abanyamulenge.

Ku rundi ruhande, aha ku Ndondo ya Bijombo, abasirikare bahari ba Leta y’i Kinshasa n’ab’u Burundi bari kuhava bagana za Mikenke, bivuze ko bashaka gutangiza ibitero kuri Twirwaneho na M23, ni mu gihe aho Twirwaneho igenzura hari hamaze iminsi itatu nta mirwano ihabera.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu na bwo byavuzwe ko ingabo z’u Burundi zambutse ziva i Bujumbura, zija muri iyi misozi y’i Ndondo ya Bijombo nyuma yo kwambukira i Uvira bagakomerezaho.

Ingabo z’u Burundi zageze muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’umwaka wa 2022, kugeza n’ubu ziracyariyo kandi zifatikanya n’Interahamwe hamwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Tags: BijomboMotorolaNyamanoro
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina Aaron Wan-Bissaka, myugariro akina ku ruhande rw’iburyo, yigeze guhura n’uruhererekane rw’imbogamizi mu gufata umwanzuro w’igihugu azakinira. Nubwo yari asanzwe akomoka mu...

Read moreDetails

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze. Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani...

Read moreDetails

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze. Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini...

Read moreDetails

The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

by minebwenews
August 29, 2025
0
The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi. Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu...

Read moreDetails

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by minebwenews
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y'igisirimba.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?