• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

minebwenews by minebwenews
June 1, 2025
in Religion
0
Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.
90
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kofi akoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Kofi uwo bamwe bakunze kwita Joshua, umucuranzi uri mubakunzwe cyane muri iki gihe mu matorero y’Abanyamulenge yo muri Uganda no ku Isi hose, yongeye kwandika amateka ubwo yarimo acuranga mu giterane cyateguwe na minisiteri ya El-Bethel.

Iki giterane cyatangiye ku wa kane, kikaba cyarateguwe gusa n’abayoboke ba El-Bethel yo muri Isingiro district.
Ni igiterane cy’itabiriwe n’abavuye i Mbarara n’ab’i Nakivale ahatuye impunzi nyinshi z’Abanyamulenge zaturutse muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya RDC.

Muri iki giterane, umucaranzi Kofi yakubise amato ya kibodi(keyboad), maze abayumbe batambira Imana umwuka w’Imana ururuka; indimi za mwuka wera zitangira kuvugwa, ndetse n’abahanuzi binjira mu iyerekwa n’u bwo muri iyi nkuru tutavuga ibyo bahanuye kuko bwari ubuhanuzi bwibyabereye aho.
Ubwo abo bayumbe batambaga umucuranzi nawe yakomezaga kuryoshya inshurango, ari nako ahindura amajwi y’uburyo yacungagamo.

Ibintu byakomeje kujya mu yindi ntera kugeza ubwo abayumbe barushe bariruka mu mbuga yahabereye iki giterane.

Nk’uko biri iki giterane cyabereye mu mbuga y’itorero rya New Jerusalem riyobowe na Bishop Joseph Mwumvirwa.

Ku bari bicyaye babyinishaga imitwe ubona ibintu byabaye ibindi.

Kofi uri kuzamuka neza mugukubita umuziki w’injyana y’igisirimba ndetse n’indirimbo za gospel, ni umusore w’Umunyamulenge ukiri muto kuko ari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 25 y’amavuko.
Papa we ni Umushumba mu itorero rya Shelter rifite icyicaro i Nakivale muri Uganda.

Uyu musore yatangiye kumenyakana cyane muri aka kazi, mu mwaka wa 2023. Kuri ubu ari kukigero gishimishije.

Ubuhamya twahawe n’abatuye muri ibyo bice acurangiramo, bahamya ko aho yataramiye ari naho rubanda nyamwinshi birukira.

Soleil uri mu bamukunda cyane yagize ati: “Aho Kofi yagiye gucuranga, sinabeshya njye niho njya. Si nanjye nyenyine gusa, urubyiruko rwose ni yo rwirukira. Igisirimba agicuranga mu mwuka wa Yesu.”

Undi na we yagize ati: “Uyu munsi ho akoze amateka, ndabarahiye! Si ubufana, ni ukuri Kofi ni we mucuranzi ukaze mu Banyamulenge bacurangira Imana muri iki gihe.”

Minisitiri ya El-Bethel, iyari yatumiye Kofi ku bacungira muri iki giterane cyabereye muri Isingiro district, muri aka gace iyobowe na Reverend Misigaro Bizimana, mu gihe ku Isi hose, iyobowe na Reverend Kimarurungu Osee, wa mamaye cyane ku izina rya Maisha.

Iyi minisiteri iri mu ma minisiteri y’ivugabutumwa yatangiye mbere i Mulenge no hanze yayo. Kuri ubu ikorera mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi n’ahandi.

Mubayitangije barimo uwitwa Mpogazi n’abandi.
Hagataho, iyi minisiteri tuzayigarukaho tuvuge amateka yayo.

Tags: GucurangaIgisirimbaIgiteraneKofi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?