Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo
Uwiyita General Hamuri Yakutumba akaba anakuriye Wazalendo muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko muri iki gice batagishakamo Brigadier General Olivier Gasita wacyoherejwemo na perezida Felix Tshisekedi kuyobora ibikorwa bya gisirikare.
Bivugwa ko aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 05/09/2025, habaye inama ihuza Wazalendo na FARDC i Uvira, akaba ari na yo Gen
Gasita yaherewemo gasopo na Gen Yakutumba.
Gen. Yakutumba William yavuze ko badashaka kongera kubona General Olivier Gasita, kandi ko batazamukenera n’ikindi gihe, bityo amusaba guhita ava i Uvira mu maguru mashya.
Ni gitekerezo amakuru avuga ko cyakomewe amashyi muri iyo nama na Wazalendo benshi, aho yanavuze kandi ko Wazalendo bafashe imbunda ngo barwanire igihugu cyabo, ariko bakaba ubu bari guhabwa abantu bagurishije igihugu kubayobora.
Yagize ati: “Uvira yonyine ni yo isigaye, ni nayo irinze igihugu cya RDC cyose, Uvira iramutse ifashwe na AFC/M23, byaba bivuze ko Congo yose ifashwe. Birasaba kwitonda, birasaba kurinda Uvira n’ijisho ryacu. Bukavu hari abayobozi bayiretse barayigurisha, ubu benshi muri bo bafungiwe i Kinshasa ariko igitangaje twe Wazalendo tubona abantu batanze imijyi minini nka Goma, Bukavu n’indi, ubu baje hano bavuga ngo babohereje Uvira ngo bayobore Ingabo bakorane na Wazalendo. Twakomeje kubivuga ku mugaragaro uwo muyobozi bohereje hano witwa Gen Gasita ntabwo tumushaka hano Uvira.”
Yakutumba yanavuze kandi ko Gasita yari mu bayobozi bakoreye inama Uvira bakavuga ko bareka AFC/M23 igafata Bukavu. Yanamureze ko i Kindu yahiciye Wazalendo, bityo ngo uwo muntu ntakunda kubona Wazalendo.
Iki kibazo cya Gen Gasita wanzwe na Wazalendo gikomeje guteza impagarara kuko Wazalendo bavuga ko bashaka ko Congo ibaha undi muyobozi w’ingabo bakorana.
Ariko igisirikare cy’iki gihugu kivuga ko gishyigikiye Gen Gasita, ko kumushyira hariya ubuyobozi butamwibeshyeho, kuko ngo abakoze amakosa ku rugamba bafungiwe i Kinshasa.
Kubera ubu bwumvikane buke hagati ya Wazalendo na FARDC bumaze kugwamo abantu barenga 10, ndetse kandi n’ubuzima bwo muri uyu mujyi bwarahagaze, kuva Gasita yawuveramo ku wa mbere w’iki cyumweru, amaduka nta fungura, amasoko n’ibindi.
Wazalendo bo bavuga ko bazakomeza kwigaragambya kugeza Gen Gasita avuye muri Uvira agasubira iyo yavuye.
Tshisekedi yohereje Gen Gasita i Uvira kuyobora ibikorwa bya gisirikare birimo n’ubutasi.
Uyu munsi nabwo abaho bazindukiye mu myigaragambyo yo kumwamagana, ahanini bari biganjemo urubyiruko n’abana bato. Bamagana icyemezo cya perezida Felix Tshisekedi cyo kubaha umuyobozi w’ingabo badashaka Gen Gasita.