• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 9, 2025
in Conflict & Security
0
Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Makyambe wahoze ayobora zone ya Minembwe igihe cya RCD yishwe arashwe

You might also like

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

Makyambe Mishembe Laurent wahoze ari administrateur wungirije wa teritware ya Minembwe iyari yarashyizweho n’umutwe wa RDC warwanyaga ubutegetsi bw’i Kinshasa mu mwaka wa 1998 kugeza muri 2003 yishwe arashwe nyuma yo gushimutwa n’igisirikare cya RDC(FARDC), nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa mbere tariki ya 08/09/2025, ni bwo Makyambe yashimuswe, akaba yarashimutiwe hafi n’umuhana wa Mikenke awo yaratuyemo.

Byavuzwe ko yashimuswe n’igisirikare cya RDC, kandi ko cyahise kimwerekeza i Tuwetuwe mu ruhande rugana kuri Point Zero ahari icyicaro cy’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FARDC ndetse na FDLR.

Hari amakuru yatanzwe rugikubita avuga ko yasekewe n’umuyobozi wa secteur ya Itombwe, bwana Elewano Zidane. Aya makuru yavugaga ko uyu muyobozi wa secteur ya Itombwe yamushinjaga gukorana byahafi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa MRDP-Twirwaneho n’uwa M23.

Mu butumwa bwazindutse butangwa n’umuryango wa Makyambe wishwe, buvuga ko bwatoye umurambo we, kandi ko bwasanze yarishwe arashwe.

Bugira buti: “Twasanze aho Makyambe yiciwe, kandi yishwe arashwe. Birababaje.”

Umuryango we ntawe wigeze utunga agatoki, ariko uvuga ko ubabajwe n’abakoze ayo mahano.

Makyambe usibye kuba yarahoze yungirije Jondwe wahoze ari administrateur wa teritware ya Minembwe igihe cya RCD, yanabaye kandi Chef de secteur ya Itombwe mu myaka itanu ishize.

Ubundi kandi inshuro zirenga imwe yiyamamaje ku mwanya w’ubudepite ku rwego rwa teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, ariko izo nshuro zose agatsindwa.

Tags: FardcMakyembeMikenkeYishwe Arashwe
Share28Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatangaje ko igisirikare cy'iki gihugu...

Read moreDetails

Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Ay'indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Bujumbura igana muri RDC Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ku kibuga cy'indege cyaho giherereye i Bujumbura ku murwa mukuru...

Read moreDetails

Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira

Havuzwe bimwe mu byatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo i Uvira Imwe mu mpamvu zatumye Wazalendo badakomeza imyigaragambyo mu mujyi wa Uvira muri Kivu y'Amajyepfo yo kwa magana Brigadier General...

Read moreDetails

Ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge muri Uvira rikomeje gufata indi ntera

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge muri Uvira rikomeje gufata indi ntera Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/09/2025, abantu bitwaje intwaro bikekwa kwari Wazalendo binjiye...

Read moreDetails

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zirashinjwa gushimuta umugabo wo mu bwoko bw'Ababembe mu Mikenke muri secteur ya Itombwe, teritware...

Read moreDetails
Next Post
Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Ay'indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Bujumbura igana muri RDC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?