Kuri uyu wa Kane, tariki 05/10/2023, habyukiye imirwano M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Ni mirwano byavuzwe ko yatangiye igihe cisaha zibiri za mugitondo aho habaye guhangana hagati ya M23 ni mitwe ifasha ingabo za FARDC kurwanya uriya mutwe wa M23.
Iyi mirwano yongeye kubera muduce tumwe natumwe twabereyemo imirwano kuri uyu wa Gatatu w’ejo hashize, nka Kilolirwe, Kunturo, Nyenyeri mugace ka Kirumbu , Kauliro, Busumba na Rusheba , aha hose akaba ari muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muriyo mirwano hafashwe n’amajwi yabo mwitsinda rya Wazalendo batwika amazu yo mugace ko Kunturo.
Aba Wazalendo bumvikanye bigamba kuba bafashe agace ngo M23 yabikiragamo imbunda.
Ati: “Twahatwitse Kunturo, aha niho umutwe wa M23 wakuraga ibikoresho byose by’agisirikare. Imbunda barwanisha naha zabikirwaga.”
Kuruhande rwa M23 ntaco baratangaza kurugamba rw’uyumunsi gusa kumunsi w’ejo hashize aba bo mu mutwe wa M23 bongeye kwigarurira ibindi bice muriyi teritware ya Masisi aho ndetse bari begereje gufata Kitchanga, iherereye mubirometre 80 n’umujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/10/2023.