RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe impaka zikomeje kwiyongera ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umushakashatsi Christian-Géraud Neema yagaragaje ko guceceka kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bivugwa ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora gushaka manda ya gatatu bishobora kugira ingaruka ku nyungu z’icyo gihugu ndetse no ku mutekano wa RDC.
Mu isesengura yashyize ahagaragara, Neema avuga ko ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi bukunze kwifashisha Amasezerano y’Ubufatanye mu By’Ingamba (Strategic Partnership Agreement – SPA) yasinywe hagati ya Amerika na RDC mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, nk’impamvu ishobora gutuma Itegeko Nshinga rivugururwa. Icyakora, uwo mushakashatsi ashimangira ko ayo masezerano atigeze asaba guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo ko yibanda ku mavugurura ajyanye n’ishoramari, amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imisoro.
Neema akomeza avuga ko kuba Washington itaragira icyo itangaza ku mugaragaro kuri iyo ngingo bishobora gutuma bamwe bafata iyo myitwarire nk’aho ishyigikiye gahunda ya Perezida Tshisekedi, ibintu bishobora gukomeza gukaza ubushyamirane bwa politiki.
Perezida Félix Tshisekedi amaze hafi manda ebyiri ayoboye RDC. Muri icyo gihe, ubutegetsi bwe bwatangaje ko bwashyize imbaraga mu kuvugurura inzego z’umutekano, guteza imbere ibikorwa remezo no gushaka abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu rwego rw’ishoramari n’umutekano.
Icyakora, abatavuga rumwe na Leta, bamwe mu basesenguzi ndetse n’abaturage batandukanye bagaragaza ko ibyo bikorwa bitagaragaye ku rwego bari babyitezeho. Banenga ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC cyakomeje kuzamba, mu gihe abaturage benshi bavuga ko ibikorwa by’iterambere bikiri bike ugereranyije n’ibibazo igihugu gihanganye na byo.
Mu myaka ishize, ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bwashoye amafaranga menshi mu kongerera ubushobozi igisirikare cya FARDC, harimo kugura ibikoresho bya gisirikare bigezweho birimo drones n’izindi ntwaro. Yanashatse ubufatanye bwa gisirikare n’ibihugu bitandukanye byo mu karere ndetse n’ibindi byo hanze mu rwego rwo guhangana n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Nubwo bimeze bityo, intambara yakomeje gufata indi ntera, aho AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye, nk’uko impande zinyuranye zibitangaza. Ibi byatumye bamwe banenga ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi bavuga ko ingamba za gisirikare zitaratanga umusaruro wari witezwe.
Hari kandi abanenga ko Perezida Tshisekedi yanze ibiganiro bya politiki n’imitwe imurwanya mbere y’uko habaho ibiganiro byakomeje guterwa inkunga n’abahuza mpuzamahanga. Ku ruhande rwabwo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gusobanura ko intego yabwo ari ukurinda ubusugire bw’igihugu no kudaha agaciro imitwe yitwaje intwaro.
Abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kugaragaza impungenge ku birego by’ihohoterwa rikorerwa abaturage, ubusahuzi n’ubwicanyi bivugwa ko bikorwa n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na Leta y’i Kinshasa.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bwakunze gutangaza ko mu bice bugenzura bwashyize imbere ibikorwa birimo kubaka imihanda, ibiraro, ibitaro n’ibindi bikorwa remezo. Ibyo bivugwa n’iyo mitwe bikomeje kuba kimwe mu byo impande zitandukanye zitavugaho rumwe, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kuyishinja guhungabanya ubusugire bw’igihugu.
Christian-Géraud Neema asoza isesengura rye avuga ko, niba impaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga zakomeza gukaza umurego, RDC ishobora guhura n’ikibazo cya politiki cyakwiyongera ku ntambara isanzwe iri mu burasirazuba bw’igihugu. Asanga ibyo bishobora kugira ingaruka ku ishoramari, ku mutekano no ku ntego z’ubufatanye hagati ya Amerika na RDC.
Yibukije kandi ko, mu gihe cy’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zaratangaje ku mugaragaro ko zishyigikiye iyubahirizwa ry’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ku mubare wa manda za Perezida. Asanga kuba Washington yagira icyo itangaza mu buryo bweruye kuri iki kibazo bishobora kugira uruhare mu kugabanya ubushyamirane bwa politiki no guteza imbere ituze rirambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News






