Impagarara mu Burasirazuba bwa RDC: Raporo ivuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gukaza umurego
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gikomeje gukomera, amakuru aturuka mu bice bya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwambuka umupaka berekeza ku butaka bwa Congo, aho bivugwa ko bagiye kongera ingufu mu bikorwa bya gisirikare bigamije guhangana n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ndetse n’ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Aya makuru avuga ko abasirikare b’u Burundi bari koherezwa cyane cyane mu bice bya Teritware ya Fizi, hafi y’umujyi wa Baraka, aho bivugwa ko bahita bajyanwa ku mirongo y’urugamba gufasha ingabo za FARDC n’indi mitwe ikorana na zo, irimo Wazalendo na FDLR, mu bikorwa byo kurwanya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23.
Nk’uko amakuru yagejejwe kuri Minembwe Capital News (MCN) abivuga, mu ijoro ryakeye rishyira ku wa Gatatu, indi batayo y’abasirikare b’u Burundi yaba yarambutse umupaka yerekeza i Baraka, nyuma igahita ijyanwa mu bice bikorerwamo imirwano muri Teritware ya Fizi.
Umwe mu bantu batanze aya makuru yagize ati:
«“Amakuru dufite ni uko hari indi batayo yaraye ijabutse ku butaka bwa RDC igana i Baraka.”»
Aya makuru akomeza avuga ko muri abo basirikare harimo umubare munini w’abarangije amahugurwa yihariye ya gisirikare, cyane cyane abize ibijyanye n’ubutumwa bw’ibikomando, amahugurwa bivugwa ko yabereye i Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi.
Undi mutangabuhamya yagize ati:
«“Muri abo basirikare harimo benshi barangije inyigisho za gisirikare z’igikomando i Gitega.”»
Umwe mu basirikare ba FARDC uri mu mujyi wa Baraka yabwiye Minembwe Capital News (MCN) ko ibikorwa byo kwinjiza abasirikare b’u Burundi muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje, ndetse ko hari abandi basirikare biteganyijwe ko bazagera muri ako karere mu minsi iri imbere.
Yagize ati:
«“Usibye abaraye bajabutse mu ijoro ryakeye, hari n’abandi dutegereje muri iri joro tugiye kwinjiramo. Abandi bazaza ubutaha.”»
Uyu musirikare yongeyeho ko hari gahunda yo kongera ibitero mu bice bya Minembwe, avuga ko FARDC ishaka kongera kugenzura ibyo bice, ndetse ko u Burundi bwavuze ko buzongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare.
Yagize ati:
«“Hari gahunda yo kongera kugaba ibitero muri Minembwe. FARDC irashaka kuhisubiza kuko u Burundi bwavuze ko buzabishoramo imbaraga nyinshi za gisirikare.”»
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi hari amakuru y’uko abasirikare b’u Burundi binjiye muri RDC
Aya makuru aje nyuma y’andi yatangajwe mu ntangiriro z’uku kwezi, aho havugwaga ko abasirikare b’u Burundi binjiye ku bwinshi muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse ko bamwe muri bo bari bayobowe n’umuyobozi mukuru wa gisirikare wavuzwe ku izina rya General Muzinga.
Bivugwa ko izo ngabo zari zigamije gufasha ingabo za leta ya RDC zigizwe na FARDC, Wazalendo na FDLR mu bikorwa byo kugerageza kongera gufata ibice birimo Minembwe na Ndondo muri Gurupema ya Bijombo.
Mu mpera z’ukwezi gushize no mu ntangiriro z’uku kwezi, habaye impinduka zikomeye ku ikarita y’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo, aho MRDP-Twirwaneho yatangaje ko yigaruriye ibice byinshi bya Minembwe nyuma yo gukura ku mirongo y’urugamba ihuriro ry’ingabo za leta rigizwe na FARDC, abasirikare b’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR.
Kugeza ubu, amakuru aturuka muri ako karere avuga ko MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bakomeje kugira ubuyobozi ku bice bitandukanye byo muri Teritware za Fizi, Mwenga na Minembwe, mu gihe ingabo za leta n’abafatanyabikorwa babo bakomeje ibikorwa byo gushaka kongera kubigenzura.
Nubwo impande zombi zikomeje gutanga amakuru atandukanye ku bijyanye n’ibiri kubera ku rugamba, ubwinshi bw’ingabo n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara muri Kivu y’Amajyepfo biri kongera impungenge ku bijyanye n’uko amakimbirane ashobora kurushaho gukomera.
Mu gihe imirwano ikomeje, abaturage bo muri ibyo bice bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke, zirimo guhunga, guhagarika ibikorwa by’ubukungu ndetse n’imbogamizi mu kubona ibikoresho by’ibanze.





