
Nyuma y’uko Wazalendo bakubiswe n’intambara iyo bahanganyemo n’ingabo zo mu mutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa perezida wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bagaragaye basabiriza.
Aba Wazalendo bafashwe Video y’iminota igera muri itanu(5) aho barimo basabiriza, murwego rwokugira ngo babone ico bafungura.
B’umvikanye bavuga ko buriya butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ko bwabahemukiye, ngo nimugihe babazanye kwa Uwanja wa “Mapambano,” ugenekereje mukinyamulenge bivuze aho barwanira, ariko badafite imbunda cangwa ibikoresho by’agisirikare.
Muriyo Video wabona batambaye inkweto zikwiye aho wabonaga bamwe bafite zakamambili abandi badafite imbunda bambaye umwenda wagisirikare mugituza hepfo y’iyambariye igisivile.
Wabonaga ari kivunge kirimo insoresore ninshi ariko bagaragaye bafite imbunda imwe ya Mashinigun (Mag), naho abandi bitwaje imbunda zagakondo(amacumu n’imihoro). Umwe muri abo yafashwe video arimo kuvugira bagenzi be,
Ati: “Twazanwe Rwindi, kurwanya M23 ariko biteye isoni kubona leta ya Kinshasa itaduha ibidukwiye. Ntabiryo baduha, ntambunda dufite.”
Yakomeje agira ati: “Umuneke umwe ugabana abantu batatu. Isura yabasore imaze guhinduka ntitukiri abantu . Uzi kumara iminsi ine utarya??”
Yasoje avuga kandi ati: “Ubwo badukuraga iwacu batubwiyeko bazaza baduha ifaranga. Biteye isoni biteye isoni. Leta ya Kinshasa ntakigenda wamugabo we!”

Amakuru avugako aba Wazalendo bagwiriyemo Abasore bagiye bavanwa m’u Burundi abandi barimo Abapfurero bavuye muri Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Aha Rwindi bari nahantu ho mu mashamba yomuri teritware ya Rutsuru, uvuye za Mabenga.

By Bruce Bahanda.