Imirwano yongeye kubura muriki Gitondo co ku wa Mbere, tariki 30/10/2023, n’imirwano yongeye k’umvikana mo imbunda ziremereye n’izito.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko FARDC n’abambari babo, bagabye ibitero mubice byinshi biherereye muri Groupement ya Kibumba na Buhumba, byomuri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’urugamba rukaze aho iz’inyeshamba zo mu mutwe wa M23 zihanganye n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo).
Umuvugizi wa M23 mubyapolitike, Lawrence Kanyuka, yemeje ayo makuru, aho yagize ati: “Nasaa ine n’igice(10:30Am), ingabo za leta ya Kinshasa arizo FDLR, Wazalendo, FARDC n’abandi ba barinyuma, bakomeje gutera ibisasu binini ahatuwe abaturage muri Groupemant ya Buhumba no munkengero zayo. M23 yo ikomeje kwirwanaho no kurwana k’ubaturage.”
Ay’amakuru yanemejwe kandi na Sosiyete sivile yo muri teritware ya Nyiragongo, aho bongeye kumvikana bavuga ko agace kabo gakomeje kwibasirwa n’imirwano.
Muri uru rugamba, Ingabo za RDC, zigambye ko zasubije inyuma Inyeshamba za M23 mugace ko kuri Trois entenne, ariko mu makuru yizewe avuga ko M23 yagabweho ibitero naziriya Ngabo za FARDC n’abambari babo ariko ko M23 ikigenzura Groupement ya Kibumba na Buhumba uduce twose kugeza kuri Trois entenne.
Perezida w’umutwe wa M23, bwana Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yamaganye ibitero by’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, bikomeje kugabwa mubice bituwe n’abaturage benshi.
Yagize ati: “Muriki Gitondo, co kuri uyu wa Mbere, ingabo z’u butegetsi bwa Kinshasa, bateye ibisasu biremereye mubice bituwe n’abaturage benshi.”
Y’unzemo kandi ati: “Ingabo zacu ARC/M23 zikomeje kurwana k’ubaturage n’ibyabo.”
By Bruce Bahanda.