Me. Ally Kabengera, uhagarariye Mutualite ya batutsi, Muburasirazuba bwa Republika ya Demokorasi ya Congo, aganira n’abanyamakuru yavuze ko abatutsi bishimira ko ari abakongomani kandi ko ntanumwe wa bubahaye ngo kuko bavutse basanga n’abanyekongo kimwe nabandi bose.
Yagize ati: “Turi abatutsi ba banyekongo, kandi turabyishimira, twavutse dusanga turibo kugeza n’ubu turibo.”
Y’unzemo kandi ati: “Turi abanyecongo ntanumwe dushaka ko atuvugira ko turi abanyecongo. Twavutse turibo! tuzanasaza turibo.”
Ibi abivuze mugihe muri Congo Kinshasa, ahanini M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokorasi ya Congo, abanyapolitike benshi bakunze gukoresha uburyo bwose ngo ubwoko bw’Abatutsi buhohoterwe ndetse ngo bwitwe “Abashitsi,” nkuko bamwe bo m’ubwoko bwa b’Apfulero na Babembe, bakunze kwita Abanyamulenge bo Misozi miremire y’i Mulenge, homuri Kivu y’Amajy’epfo.
Ndetse iri hohoterwa dusanga n’igisirikare ca perezida wa Republika ya Demokorasi ya Congo, Félix Tshisekedi(Fardc), barikoresha n’imugihe haraye hatangajwe ko Amazu menshi y’abo m’ubwoko bw’Abatutsi yatwitswe n’ingabo za FARDC zifatanije na FDLR, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo .
Nk’uko byavuzwe n’uko ay’Amazu yatwitswe, ahagana isaha zibiri(20h) z’ijoro, tariki 29/10/2023, atwikiwe mubice bya Burungu na Rujebeshi, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ay’amakuru yakomeje kuvugwa ko uwari umuyobozi wakariya gace ka Karengera, Me. Semitsi Biraro, ko yishwe azira ubwoko bwe abatutsi, aho byemejwe ko yishwe n’ingabo za Republika ya Demokorasi ya Congo.
Semitsi Biraro, yari umugabo w’imyaka 50 akaba asize umuryango urimo Abana i Cyenda(9).
By Bruce Bahanda.