Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, avuze impamvu bambuye ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, u Mujyi wa Mushaki uherereye mu bilometre 36 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kanyuka, akoresheje urubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, yabwiye abamukurikira ko bambuye ririya huriro ry’ingabo za RDC, aribo Ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo, ngo kubera ko bari bakomeje urugomo rubi rwo guhohotera abaturage ahanini abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Kanyuka yagize ati: “Ntabwo Ingabo za ARC/M23, zakomeza kurebera ibibi bikorwa n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, aho bica Abaturage, amatungo yabo no gusahura ibyabo maze ngo M23 ikomeze y’ifumbate. Oya rwose ntitwabishobora.”
Uyu muvugizi yahise anahamya ko kuri ubu bagenzura u Mujyi wose wa Mushaki n’inkengero zayo.
Ati: “Rwose twahise dutora imbunda turabarwanya ubu turagenzura Mushaki n’inkengero zoyo.”
Amakuru amaze kumenyekana n’uko ingabo z’u Burundi zagabye igitero mu masaha y’ijoro ikigabye ahari ibirindiro by’ingabo za M23 muri Kabati na Ruvunda,muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ko bahatakarije ingabo zabo ninshi bituma bariya basirikare b’u Burundi biroha mu basivile ba batutsi, barabica batwika n’Amazu yabo.
Ibi byanemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Major Willy Ngoma.
Yagize ati: “Ririya huriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya RDC, biroshe mu Batutsi batwika amazu yabo i Mushaki. Biratuma tudahagarara turabarwanya.”
Kuva ku Cyumweru, tariki 03/12/2023, imirwano yakomeje kubera mu nkengero za Mushaki, aho byanavuzwe ko M23 yirwanyeho mu gihe ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo n’abambari babo bari ba bagabyeho ibitero muri Kilolirwe no mu nkengero zayo ahatuwe n’abaturage benshi.
Kuri ubu imirwano irakomeje aho irimo gusatira u Mujyi wa Sake uri mu bilometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.