Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari mu Ntara ya Cankuzo, tariki ya 29/12/2023, yagiranye ikiganiro n’itangaza makuru ryo mu Burundi, ashinja u mutwe wa M23, kuba urimo abarundi bo mu mutwe wa Red Tabara, irwanya leta ya Bujumbura, yongeye gushinja Guverinoma ya Kigali, kuba ifasha, kandi igatoza Inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara.
Ibi nibyo Perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yagarutseho, mu Gitondo cyokuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30/12/2023, aho yagaragaje ko yanenze byimazeyo, umukuru w’igihugu c’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Bwana Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Buriya, Evariste Ndayishimiye, arashaka urwitwazo, rwo kugira ngo akomeze yice Abatutsi muri Congo, nk’uko n’ubundi ari mu kubikora akoresheje Ingabo ze z’ibarizwa k’ubutaka bwo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na FDLR.”
“Amagambo perezida w’u Burundi, yabwiye itangaza makuru ryo mu gihugu cye, ntashingiro afite, n’ibinyoma byambaye ubusa. Leta y’u Burundi, izi neza ko ibyo Perezida wabo, avuga ko ari ibinyoma, kuvuga biriya afite ibyashaka, n’ukugira ngo akomeze yohereze ingabo ze muri RDC, zije gusahura umutungo wa Congo.”
Yakomeje avuga ati: “Ingabo z’u Burundi (FDNB), zamaze kw’injira mu ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, ishaka kurandura Abatutsi kw’Isi na Wazalendo, bashinjwa kwica no kunyaga ibyaba Tutsi. Iriya mitwe y’itwazako irwanya M23 ariko sibyo bica Abaturage no kunyaga ibyabo.”
Bisimwa, yanavuze ko kugira ngo ingabo z’u Burundi, zoherezwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, harimo ko igihugu c’u Burundi, cyifashe nabi mu butunzi.
Ati: “Erega kugira ngo leta y’u Burundi, yohereze ingabo zabo muri RDC, harimo n’uko u Burundi bukenye. Igihugu c’u Burundi, cyifashe nabi mu butunzi, barashaka kuja guhaha no kunyaga ibya Batutsi.”
Yunzemo kandi ati: “Kuba leta y’u Burundi ishaka guharabika u Rwanda, buriya rero barashaka kwe geka ibibazo by’ubekene biri mu gihugu cyabo bavuge ko bakenye kubera u Rwanda, nk’uko perezida Félix Tshisekedi, nawe yagiye agaragaza integenke ze akavuga ko byatewe n’u Rwanda. Ibi Kandi perezida Peter Nkunziza w’u Burundi, mu mwaka w’2015, yafashe ibibazo byari mu Burundi, abyitirira u Rwanda.”
“Ku ki bananirwa gukemura ibibazo by’i bihugu, byabo bakabyitirira abandi?”
Hagati aho leta y’u Rwanda, yavuze ko ntaho ihuriye n’ibyo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko igihugu c’u Rwanda, gifasha u mutwe wa Red Tabara.
Bruce Bahanda.