Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC), zikorera mu bice byo muri Komine ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zongeye guhabwa amafranga y’ibyokurya, ayo bita aya “Ration.”
Ni kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/01/2024, Colonel Alexis Rugabisha, yongeye kugera mu Minembwe, avuye i Bukavu, k’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho yaje azaniye abasirikare ifaranga za “Ration,” bari bamaze igihe kirekire badahabwa na Kinshasa.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira avuga ko bariya basirikare bo muri brigade ya 12, ikorera mu misozi miremire y’Imulenge, bari bamaze igihe kingana n’Amezi arenga atandatu, badahabwa amafranga, zaba, iz’umushahara, cyangwa ifranga za “Ration,” bivuze, iz’i byo kurya.
Ibi byari bimaze gutera amapfa mu basirikare aho ndetse byari bimaze ku menyekana ko bamwe muribo bagiye, bambura imyambaro ya Gisirikare bakambara iya gisevile, kugira ngo “bahingire abaturage, nabo babahe ibyo barya.”
Amakuru yatanzwe n’abamwe mu Ngabo za RDC, agira ati: “Ingabo za RDC, zimaze igihe mu mihangayiko, muri bimwe bitunze Ingabo za FARDC, harimo [ubujura], biba mu rwego rwo kugira ngo ba beho.”
Yakomeje ati: “Ubushize ifaranga z’Abasirikare zaraje, umwe muribo araziba zarakayabo, kugeza ubu uwazibye ntarengero rye.”
Ibi bikaba byaratumye Inzara ivuza, ubuhuha mu Ngabo za Fardc, mu Minembwe, arinabyo byari byarakuruye ubujura bwinshi mu mirima y’abaturage.
Mu mezi make ashize havuzwe ko abasirikare bari mu Minembwe, bakoze amasengesho y’iminsi irenga itanu basaba Imana yo mw’Injuru, guha leta ya Kinshasa, umutima urengera abasirikare b’igihugu cyabo.
Ahari, Imana yoba y’umvise gusenga kw’a basirikare bo muri brigade ya 12, Bibilia, igira iti: “Musabe muzahabwa,” tubisanga mu gitabo cya Matayo 7:7.
Bruce Bahanda.