Mu byo ingabo za M23 zigize iminsi zigamba ko zigiye gu cyecekesha intwaro zose zitera imibabaro abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bayatangiye kwerekanwa.
Bya vuzwe ko nyuma y’imirwano ya bereye mu bice byo muri teritware ya Masisi, k’u munsi w’ejo hashize, tariki ya 02/02/2024, isakiranije M23, n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa (ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, FARDC, SADC na Wagner), ingabo z’u Burundi zo, zahise ziyabangira ingata bahungira mubice bigana i Bwerimana, berekeza muri Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko bya vuzwe n’uko nyuma y’uko abasirikare b’u Burundi bahunze byatumye abaturage bongera guhunga k’ubwinshi ba mwe berekeza i ya Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, abandi bagana ibice bigenzurwa na M23, muri teritware ya Masisi na Rutsuru.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga, n’uko basirikare b’u Burundi bahunze kandi mugihe indege y’intambara ya Kajugujugu y’ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), yari yarashwe ihinduka ibijanjagurike, aho ndetse harimo kwerekanwa n’amashusho agaragaza uburyo iyo ndege yashwanyaguritse.
Amakuru yizewe MCN, ihabwa n’aba herereye ku rugamba bavuga ko iyo ndege y’igisikare cya MONUSCO, yarashweho mu gihe yari yagabye ibitero mubice bya Karuba, ahari ibirindiro bya M23, muri teritware ya Masisi.
K’urundi ruhande ingabo za Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyirl Ramaphosa, z’ibarizwa mu itsinda ry’ingabo rya SADC, zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC kurwanya M23, amarira niyose nyuma y’uko indege yabo y’intambara yagabweho igitero kugeza ubu batazi abari nyuma yicyo gitero nk’uko biri no mu itangazo ingabo za SANDF, bashize hanze mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03/02/2024.
Mur’iryo tangazo ubuyobozi bw’ingabo za SANDF, bashize hanze rivuga ko igitero cy’ibasiriye indege y’intambara yabo cyaturutse i Rwindi, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikaba bizwi ko i Rwindi habarizwa umutwe wa barwanyi ba FDLR, bafasha ingabo za FARDC kurwanya M23.
Itangazo risoza rivuga ko abari muriyo ndege y’igisikare cya Afrika y’Epfo, ko bakomeretse bikabije, nyuma boherezwa i Goma, kugira bitabweho n’ubuvuzi.
Bruce Bahanda.