Umutwe wa M23 wongeye gushiraho ubuyobozi bushya mu bice bigenzurwa n’uwo mutwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni biri mu itangazo ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bashize hanze kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 25/02/2024, ririho umukono wa Perezida w’u wo mutwe, Berterand Bisimwa.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga n’uko kugira ngo ashireho abo bayobozi yashingiye ku byemezo byafatiwe muri conférence de presse, yabaye ku itariki ya 18/11/2023, ikaba yara bereye i Bunagana, muri teritware ya Rutsuru, iteguwe n’u buyobozi bwa M23.
Ibi kandi umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yabivuzeho, avuga ko Perezida w’uyu mutwe, ashingiye ku byemezo byafatiwe i Bunagana, yashizeho ubuyobozi bw’u Mujyi wa Kitshanga, muri teritware ya Masisi, mu rwego rwo kugira ngo afashe abaturage mu bibazo byabo bya buri munsi.
Akomeza avuga ko bwana Mugunga Kibanja Patient, kwa riwe wagizwe umuyobozi mukuru w’u Mujyi wa Kitshanga, aza kungirizwa na Batachoka Niyomugabo Faustin.
Mu itangazo Bertrand Bisimwa yashizeho umukono, rivuga ko icyemezo gifite nimero 035/PRS, cyo kuya 28 y’ukwezi kwa mbere, umwaka w’2024, gishiraho umuyobozi w’u Mujyi, n’u mwungirije, muri teritware ya Masisi.
Mu gihe icyemezo gifite nimero 014/HCM/ cyo ku ya 07/03, cyo gishiraho perezida w’uyu mutwe wa M23.
Iri tangazo kandi rikavuga ko tariki ya 23/03, u mutwe wa M23 wigaruriye agace ki ngenzi cyane kandi gatuwe n’abaturage benshi, ngo biri mu byatunye ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, babona ko bikwiye ko abaturage bagomba kuzaja ba bona serivisi za leta zibafasha kubona ibyibanze.
Arinaho havuye ko M23 ifata ingamba zo kuza ishiraho ubuyobozi bwa leta butari ubwa gisirikare gusa, nk’uko iryo tangazo ribivuga.
Iri tangazo risoza rivuga ko ingingo ya 2, yemeza ko ibyemezo byabanjirije iki cyemezo zivanwaho ko kandi umunyamabanga nshingwa bikorwa w’u mutwe wa M23 ashinzwe gushira mu bikorwa ibi byemezo, ko ndetse agomba guhita abishira mu bikorwa umunsi byashizweho.
MCN.