Hamenyekanye ibindi byimbitse ku gitero umutwe wa Red Tabara uheruka kugaba ku ikambi y’igisirikare cy’u Burundi, iherereye ahitwa i Buringa, mu Ntara ya Bubanza, mu Majyaruguru y’i gihugu cy’u Burundi.
Ni mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 25/02/2024, ubwo umutwe wa Red Tabara wagabaga igitero ku ngabo z’u Burundi z’iherereye mu ma kambi abiri, ari mu bice byo mu Ntara ya Bubanza.
Ayo makambi abiri, bivugwa ko imwe yari ahitwa kwa Ndombolo, indi ikaba yari ahitwa Mpanda, muri Buringa, nk’uko ibi bya tangajwe n’umuvugizi wa Red Tabara.
Ikinyamakuru cya SOS media Burundi, cyatangaje ko abaturage baturiye ibyo bice ko batigeze batabarwa n’igisirikare cy’u Burundi, bitandukanye nibyo leta y’u Burundi yashize mu itangazo nyuma yakiriya gitero.
Ati: “Abaturage ntibigeze batabarwa n’igisirikare cy’u Burundi, hubwo ibitero bya gabwe mu ma kambi y’abasirikare abasirikare barayata barahunga.”
Itangazo rya leta ryo ri vugaga ko Red Tabara yagabye ibitero mu baturage, maze ngo abasirikare batabara abaturage, biza kurangira umusirikare umwe wa leta akomeretse.
Urubuga rwo, rwa Pacifique Nininahazwe ruvuga ko ibyo umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara wakoze bitari bimenyerewe, ngo ni mu gihe izo nyeshamba zagabye ibitero ku ngabo z’i gihugu bikarangira za kambi zigisirikare zigaruriwe na ziriya nyeshamba.
Ati: “Ni ubwa mbere twumva ibitero bya Red Tabara bagabye ku basirikare b’u Burundi, abasirikare bagata i kambi zabo bagahunga, posisiyo zabo zigasigaramo ibikoresho gusa. Ibyo bitubwira ko inyeshamba za Red Tabara zigeze k’urundi rwego, mu bushobozi no mu bwinshi.”
Yakomeje agira ati: “Ku ki ingabo za leta zidakomeza umutekano w’i Gihugu cyabo? Ikindi buriya kuba abasirikare b’u Burundi barataye ibirindiro byabo byerekana ko barwanye n’abantu ba barusha imbaraga, mu bundi buryo bofata igihugu.”
Muri kiriya gitero Red Tabara yagabye ku ngabo z’u Burundi cyaguyemo abasirikare b’u Burundi ba barirwa muri batandatu barenga, harimo n’abakomeretse benshi, ndetse hatwikwa n’imodoka zibiri zigisirikare cy’u Burundi. Ikindi n’uko hasenywe inyubako y’ingoro y’i Shyaka riri k’ubutegetsi rya CNDD FDD, yari iherereye muri Buringa, ibi bya vuzwe n’ikinyamakuru cya Sos media Burundi.
Ubundi kandi Red Tabara yambuye Ingabo z’u Burundi ibikoresho byinshi bya gisirikare, birimo n’imbunda zimwe izirasa kure.
Hari hashize amezi abiri gusa umutwe wa Red Tabara ugabye kandi igitero mugace ka Vugizo, mu Gatumba, aha hana umupaka w’igihugu cy’u Burundi na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Igitero cyasize aba barirwa muri 20 irenga bahasize ubuzima barimo abasirikare b’u Burundi 9.
MCN.