Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen Prime Niyongabo yongerewe indi mirimo mu butegetsi bw’u Burundi.
Ni ku itariki ya 18/04/2024, perezida Evariste Ndayishimiye yasinye ku itegeko rigena General Prime Niyongabo kuba umukuru w’u rwego rw’i gihugu rushinzwe gutanga imidari urwo bita “Chancelier des ordres Nationaux. Uru rwego runasanzwe rugizwe n’abandi bantu umunani bagenwa n’umukuru w’igihugu. Umuntu uhabwa kuyobora uru rwego abafite icyubahiro kingana n’icya minisitiri kandi ahabwa ibisabwa kimwe n’uko aba minisitiri babihabwa.
Ni urwego kandi rufasha perezida w’igihugu kugira abo ruha imidari mu gihe haba hari abakwiye kuyihabwa.
Prime Niyongabo uyu mwanya awutsimbuyeho nyakwigendera Lieutenant General Godfroid Bizimana wahawe uwo mwanya mu mwaka w’ 2023, nawe yari yawutsimbuyeho Lt Gen Gabriel Nizigama wari wahawe ku wu yobora mu mwaka w’ 2019 aho nawe yari yarawutsimbuyeho General Alain Guillaume Bunyoni.
General Prime Niyongabo ahawe kuyobora urwo rwego ariko aracyari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.
Urubuga rwa Pacifique Nininahazwe ushinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga, rwatangaje ko Gen Niyongabo Prime akiri umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ngo kandi yahawe no kuyobora izindi nshingano.
Yagize ati: “Hari benshi bibaza ko Gen Niyongabo Prime yavanwe mu gisirikare, sibyo. Kugeza ubu General Prime Niyongabo niwe mukuru w’igisirikare cy’u Burundi kandi yahawe no kuyobora urwego rutanga imidari.”
General Prime Niyongabo yagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi ahagana mu mwaka w’2012, akaba amaze kuri uyu mwanya imyaka 12. Niwe wa kabiri mu basirikare b’u Burundi bamaze igihe kirekire mu kuyobora igisirikare cy’u Burundi, nyuma ya Major Gen Thomas Ndabemeye, wamaze kuri uwo mwanya imyaka irenga 8 . Yayoboye kuva 1967 ageza mu 1976.
Inyandiko za Pacifique Nininahazwe zikomeje zivuga ko atari byiza nagato umusirikare kuyobora urwego rw’u mugaba mukuru w’ingabo igihe kirekire, ngo kuko bigera aho atwara igisirikare nk’u murima we.
Nininahazwe yatanze urugero avuga ko muri iki gihe General Prime Niyongabo afatwa nk’umwe mu batunzi ba mbere mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko ibyinshi bimwinjiriza amafaranga bifitanye isano n’igisirikare.
Imiti ikoreshwa mu gisirikare cy’u Burundi irangurirwa muri pharmacies za Prime Niyongabo, microfinance yiwe nayo ubwayo ifite uko ikorana n’igisirikare cy’u Burundi, akaba aheruka gushiraho iyindi microfinance yahawe gukorana n’abasirikare bato, ariko inyungu zayo zinini zikaba iza Prime Niyongabo, utwara iyo microfinance nawe ni umusirikare yahoze ari escort wa Gen Prime Niyongabo.
Prime Niyongabo kandi azwi nk’umwe mu basirikare bacuditse na perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye. Umwaka ushize hagiye havugwa amakuru y’ibihuha ko Prime Niyongabo agiye gukurwa ku mwanya wo kuyobora igisirikare ariko kugeza ubu aracari umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi kandi yongerewe indi mirimo mu butegetsi.
MCN.