Abakozi n’abasirikare bahembwaga na Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ariko bakorera mu bigo no kurugo rwa Joseph Kabila wahoze ari perezida muri icyo gihugu, leta ya hagaritse imishahara yabo.
Ni itegeko rya tanzwe kuri uyu wa Gatanu, ritanzwe na perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo.
Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko kubera ko Joseph Kabila Kabange atakiri mu gihugu bigomba gutuma abakozi bose harimo n’abasirikare bakoreraga mu bigo no kurugo rwa Joseph Kabila Kabange ibihembo bahabwaga na Guverinoma ya Kinshasa bigomba guhagarara guhera ubwo.
Avuga ko Joseph Kabila wahoze ari Umukuru w’igihugu ko yavuye mu gihugu muburyo butemewe n’amategeko, bityo ko na leta itagomba guhemba abakozi bo mu rugo iwe.
Joseph Kabila Kabange yavuye muri RDC mu ntangiriro z’u kwezi dusoje kwa Gatatu. Akimara kugenda leta ya Kinshasa binyuze ku munyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi rya UDPS, Augustin Kabuya yahise asohora itangazo avuga ko yahunze igihugu ko kandi yambukiye ku butaka bw’u Rwanda.
Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’i shyaka rya PPRD ari ryo rya Joseph Kabila bo bamaganye ibyatangajwe na Augustin Kabuya bavuga ko Joseph Kabila yagiye muburyo bwemewe ko kandi ari gukurikirana ibya masomo ye, mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
Kuva umwaka ushize byakomeje gutangazwa ko Joseph Kabila ari gukurikirana ibya masomo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ko ndetse ashaka gusoza icyiciro cyanyuma cy’i doctora.
Gusa imyaka igiye kuba itatu ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gushinjwa guhohotera Abanyapolitiki batavuga rumwe n’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, harimo abicwa, abafungwa, ndetse hakaba hari n’abagiye baburirwa irengero.
MCN.