Lt Col Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yatangaje ibindi bishya kubyo gufata agace ka Rubaya gatunze amabuye y’agaciro.
Ni mu butumwa Lt Col Willy Ngoma yanyujije ku rukuta rwe rwa X, avuga ko ari ibyishimo kukuba “Abajenosideri” bahunze i Rubaya, hakaza kwigarurirwa n’intare zisarambwe, nk’uko abivuga.
Yagize ati: “Ni byishimo bidasanzwe ku ntare za Sarambwe guhagarika itsembabwoko rya bereye i Rubaya, ihuriro ribi: ‘Fdlr, Maï Maï, Imbonerakure, FARDC’ ryarahiriye gutsemba Abatutsi. Rero ibikorwa byacu ni ugucungura abaturage, twahafashe.”
Uyu muvugizi wa M23, yanavuze ko agace ka Rubaya bagafashe, kandi ko icyo bareba atari amabuye y’agaciro ahari, ahubwo ko ibo bita kubaturage.
Ati: “Ikituraje inshinga ni ukurinda abaturage.”
Rubaya yafashwe nyuma y’uko ihuriro ry’Ingabo z’u ruhande rwa leta ya Kinshasa rwari rwagabye ibitero mu baturage no mu birindiro bya M23, biri ahitwa Karuba, Mushaki na Kagundu, nk’uko Lt Col Willy Ngoma yakomeje abivuga.
Ati: “Nta narimwe twari twatangiza imirwano, ihuriro rya leta, FARDC, FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi, batugabyeho ibitero mu birindiro byacu, twarabirukanye, aho i Rubaya, ibyuko hari amabuye y’agaciro ntacyo bivuze.”
Aka gace ka Rubaya kafashwe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 30/04/2024. Kazwiho ubutunzi kamere bw’amabuye y’agaciro, harimo ayo mubwoko bwa Coltan n’andi.
MCN.