Abari bakomerekejwe n’ibisasu byatewe i Bujumbura bamwe muribo bitabye Imana.
Ni mu ijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wa Mbere tariki ya 06/05/2024 nibwo abantu bari bitwaje imbunda bateye ibisasu byo mu bwoko bwa grenade mu mujyi wa Bujumbura bigasiga bikomerekeje abantu umunani muri aba hari abamaze kwitaba Imana, nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga rwa King Murundi.
Abagera muri batatu nibo bapfuye, nyuma y’uko bari bajanwe mu bitaro bya gisirikare biherereye muri Quartier ya Kamenge.
Aha muri Quartier ya Kamenge ni naho hatewe ibisasu aho byatewe mu tubare tubiri turi impande yahubatse itorero rya Katolika, nk’uko iy’inkuru yakomeje itangazwa n’urubuga rwa King Murundi.
Ay’amakuru anavuga ko abateye ibyo bisasu ko bahise burira imodoka ya double cabine ifite pulake ya IT, ihita yerekeza umuhanda werekeza kuri Gare du Nord muri Bujumb.