Abasirikare ba leta ya Kinshasa bo muri brigade ya 12 bakoze ibisa no gusezera abaturiye imisozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho bari basanzwe bakorera.
Ni ukuva mu mpera z’i Cyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ko ingabo za FARDC zo muri brigade ya 12 ifite icicyaro gikuru mu Minembwe ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko Minembwe Capital News yabibwiye n’abaturage baturiye ibyo bice.
Ay’amakuru akavuga ko iz’i ngabo ko zaba zigiye kuvanwa mu Minembwe zikaba zigiye koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru ahari kubera urugamba rugize imyaka irenga ibiri ruhanganishije igisirikare cy’igihugu cya Congo n’Ingabo zo mu mutwe wa M23.
Nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru n’uko muri bimwe bigaragaza ko iz’i ngabo zigiye kuvanwa mu Minembwe harimo ko ubwabo abasirikare bari kubibwira abaturage ndetse ko bakomeje kugurisha na bimwe mu bikoresho bakoreshaga ahanini byifashishwa mu ngo.
Ikindi n’uko iz’i ngabo mu kugurisha ibikoresho babigurisha ku giciro cyohasi cyane.
Mu buhamya twahawe buvuga ko ibikoresho iz’i ngabo ziri kugurisha harimo Matela, Solar n’ibindi bikoresho bikoreshwa munzu.
Iyi brigade ikaba iyobowe na Briga Gen Andre Ohenzo, watangiye ku yiyobora tariki ya 12/02/2023, nyuma y’urupfu rwa Brig Gen Patrick wahoze ayiyoboye.
MCN.