Umukuru w’igihugu cya Iran, Ebrahim Rais yapfuye, apfana n’abandi banyacyubahiro bo mu gihugu cye.
Ni amakuru amaze kwemezwa n’ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu, ndetse nohanze yacyo.
Nk’uko iyi nkuru tuyikesha ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byahamije ay’a makuru kitangaza ko perezida wa Iran, Ebrahim Raisi ko yamaze kuvamo umwuka wabazima, kandi ko yaguye mu mpanuka y’indege aho ndetse yapafanye na minisitiri w’u banye n’amahanga w’iki gihugu cya Iran, Hossein Amiradollahian, ndetse n’abandi banyacyubahiro batatangajwe umubare n’amazina yabo.
Kuva ejo hashize tariki ya 19/05/2024, nibwo amakuru yakomeje gutangazwa ko perezida wa Iran yakoze impanuka y’indege, yanavuga ko ari mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu.
Aya makuru yavuga ko impanuka perezida wa Iran yagize ko yabereye mu gace ka Jolfa uherereye mu Burasirazuba bw’igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometre 600 uvuye mu murwa mukuru Tehran.
Muri icyo gihe umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamerenei yasabye abaturage ba Iran gusengera perezida Raisi.
Amakuru yamenyekanye avuga ku cyateye iyo mpanuka n’uko hari habaye imvura ninshi ivanze n’umuyaga.
Ibyo byabaye nyuma y’uko perezida Raisi yari yazindukiye muri Azerbaijan mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we perezida IIham Aliyev. Uru rugomero ruri ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rw’u batswe ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, nyuma yigitero cyagabwe kuri Ambasade ya Azerbaijan i Tahran muri 2023.
MCN.