Inkongi y’umuriro yibasiriye inkambi y’abakuwe mu byabo kubera intarambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni byabaye ku munsi w’ejo hashize, igihe c’isaha ya saa sita zamanywa, bibera mu nkambi ya Lushagala, ha herereye mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Goma, nk’uko sosiyete sivile yo muri ibyo bice yabitangaje.
Ivuga ko inkambi ya Lushagala, icyumbikiwemo Ingo z’abantu zigera kuri 2.049, zigabanijemo ibice 239, ariko ko hagitegerejwe gukorwa ibarura ry’izindi ngo nshyasha ziheruka ku hahungira, yibasiriwe n’inkongi y’umuriro itwika ibintu byinshi birimo n’amazu yahiye arakongo.
Nk’uko Sosiyete sivile yabisobanuye, yavuze ko iyi mpanuka ko yangirije ibintu gusa n’amazu, ariko nta bantu ivuga ko batwitswe n’iyo nkongi y’umuriro. Kandi ivuga ko icyateye iyo mpanuka ko kitaramenyekana.
Sosiyete sivile yanavuze ko ibyabaye ko byongeye kwibutsa abaturiye ibyo bice, ibisasu biremereye byatewe muri iyi nkambi, ku ya 03/05/2024 bigasiga bihitanye abasivile 36 mu gihe abandi benshi bakomerekejwe nibyo bisasu.
Muri icyo gihe, aba bakuwe mu byabo bavuze ko ibyo bisasu ko byatewe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, nubwo leta yo yavuze ko byatewe n’abarwanyi ba rwana ku ruhande rwa M23.
Nyuma umutwe wa M23 wamaganye ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa, ndetse ivuga ko uru ruhande rwa leta ko ruzi kubeshya no guharabika M23, kandi uyu mutwe usezeranya ku rinda abasivile no kubashakira amahoro arambye, habanjye kuvanaho ubutegetsi, ubwo bita bubi bwa perezida Félix Tshisekedi.
MCN.