Ibyo wamenya ku mirwano yasakiranije m23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa kuri uyu wa Mbere wo kw’itariki ya 25/06/2024.
Ni imirwano yabereye muduce dutandukanye harimo utubiri duherereye muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko izakumara umwanya muto, nk’uko iy’inkuru tuyikesha amasoko yacu.
Amasoko yacu avuga ko iyi mirwano ko yabereye ahitwa Kashuga izagukomereza muri Ibuga ahari ibirindiro bikomeye bya Wazalendo na FDLR, aho byarangiye utu duce twombi Wazalendo batwirikanwemo ndetse basubizwa inyuma cyane.
Ibyo byabaye mu gihe ari iri huriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa( FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC ), ariryo ryari ryagabye ibi bitero ku barwanyi ba M23 bari muri utwo duce two muri Rutshuru.
Ndetse kandi ibindi bitero byaje gusubizwa inyuma by’iri huriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ibyari byagabwe ahari ibirindiro bya M23 biri mu bice byo mur teritware ya Nyiragongo nka hitwa Kabuki no mu nkengero zaho, ibyo bitero umutwe wa M23 wabishubije inyuma kandi wambura iri huriro ry’Ingabo za RDC ibikoresho by’agisirikare, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu barwanyi ba M23.
Kimweho intambara iri muri ibi bice isa niyagabanijeho umuvuduko yari fite mu mezi abiri ashize, aho M23 yafataga ibice birenga nabitanu ku munsi umwe, mu gihe ubuho bitakiri nka mbere.
MCN...