Perezida wa Uganda Kaguta Museveni yagize icyavuga ku ntsinzi ya Paul Kagame w’u Rwanda ndetse no ku muryango wa RPF Inkotanyi.
Ni ahagana isaha z’umugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 17/07/2024, Yoweli Kaguta Museveni, umukuru w’igihugu cya Uganda yashimiye Paul Kagame w’u Rwanda wegukanye intsinzi mu matora y’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru.
Perezida wa Uganda akoresheje urubuga rwa x, yabwiye mu genzi we w’u Rwanda Paul Kagame ko kuba yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda ari igihamya cy’icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere ye.
Ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, ndangira ngo ngushimire wowe n’ishyaka rya RPF Inkotanyi ku bw’intsinzi mu matora y’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Kongera gutorerwa kwawe ni igihamya cy’icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere yawe.”
Yakomeje avuga ko Uganda ifata u Rwanda nk’umufatanya bikorwa w’imena mu cyerekerezo gihuriwe kigana ku kwimakaza amahoro n’iterambere, ashimangira ko ibihugu byombi bizakomeza ‘gukorana mu bifite inyungu ibihugu byacu n’umuryango wa Afrika y’iburasizuba.”
Ku mugoroba wo ku wa Mbere nibwo komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ibyavuye mu matora, perezida Paul Kagame aza afite amajwi 99.15%.
Uwaje ku mwanya wa Kabiri ni bwana Frank Habineza wagize amajwi 0.53%, mu gihe Philippe Mpayimana we yagize 0.35%.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni yiyongereye ku bandi bayobozi bashimiye Paul Kagame ku bw’intsinzi yegukanye ma matora y’u mukuru w’igihugu, barimo Perezida wa Kenya William Ruto, Andry Rajoelina wa Madagascar, Umaro Sissoco Ambalo wa Guinea-Bissau na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Barimo kandi na minisitiri w’intebe wa Ethiopian, Dr Abiy Ahmed cyo kimwe na perezida Philippe Nyusi wa Mozambique.
MCN.