I Mbarara mu gihugu cya Uganda, havutse indi Mutualite y’Abanyamulenge nshya.
Ni bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Abanyembarara, bukaba bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga, buvuga ko muri aka gace ka Mbarara, ko havutse indi Mutualite y’Abanyamulenge ya hawe irindi zina.
Ubu butumwa butangira buvuga ko iyi Mutualite y’indi yavutse itayobowe na bwana Mine Frank yahawe izina rya “Shikama Mbarara Mutualite.”
Ikaba yavutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20/07/2024, kandi ivuka ku mpamvu zuko Mine Frank uheruka gutorerwa kuyobora manda ya kabiri, yatowe mu gihe bamwe mu banyamuryango barimo bamushinja gutegura amatora nabi, ndetse bakaba barimo bifuza ko atongera kwitoza, ko ahubwo yoreka abandi nabo bakayobora.
Ayo matora yatowemo Frank Mine muri manda ya kabiri, waje kungirizwa na Gatanazi Robert, yabaye ku itariki ya 08/07/2024.
Bigasobanurwa ko ‘imwe mu miryango igize iyi Mutualite y’Abanyamulenge i Mbarara, ko yanze kwitabira ari ya matora, ari nabyo byatumye havuka iyi y’indi Mutualite.”
Nk’uko buriya butumwa bukomeza buvuga, iyi Mutualite y’indi yavutse yabaye ishinze ubuyobozi bwibanze, bugizwe n’abasage, nyuma hakazabona gutegurwa amatora ya perezida ndetse n’ubundi buyobozi.
Ubutumwa bunavuga kandi ko hazashirwaho uburyo bwo gukora imisanzu ifashya iyi Mutualite gutabara byihuse Abanyamulenge bari mu kaga ki ntambara, gukora ubuvugizi ndetse no kubaka bundi bushya abanyamuhana ba Mbarara.
Ubu butumwa bwagiye hanze busoza buvuga ko iyi Mutualite nshya yavutse kubera ko yanenze iyari icuye igihe, kandi ikaba yarishubujeho mu buryo bo bavuga budahwitse, bityo, bituma havuka indi nshyasha.
MCN.
Kandi abantu baragoye cyane muzagenderere bagire Amahoro