Umuhanuzi wahanuye urupfu rwa Elizabeth ll yahanuye n’igihe umwami Charles III azapfira.
Mbere y’igihe gito umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth ll atarapfa hari uwari wahanuye abinyujije ku rubuga rwa x avuga itariki azapfiraho kandi biba uko yabitangaje.
Uwabihanuye yitwa Logan Smith, muri izo nyandiko yari yashize hanze zirimo ubuhanuzi bwo gupfa kwa Elizabeth ll zerekenaga ko azapfa ku itariki ya 08/09/2022, agasimburwa na Charles. Ibi ntibyatinze kuko byahise byuzura, biba bibaye impamo.
Yongeye gusohora ubundi butumwa nanone buri munyandiko aho yakoresheje kandi urubuga rwa x, atangaza ko Umwami Charles III azapfa tariki ya 28/03/2026. Ubu butumwa buri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranya mbaga.
Nk’uko bigaragara Logan Smith amaze kubona ubutumwa yatanze bukomeje gukwirakwiza henshi, ari nako bamwe bamutuka yafashe ya konti ye arayihisha ndetse x irayisiba.
Kuri izo mbuga nkoranya mbaga, byavuzwe ko leta y’u Bwongereza yaba igiye guhigisha uwo mugabo uruhindu uhanura ibyurupfu rw’umwami w’iki gihugu.
Undi nawe w’umuhanuzi yahise atangaza ko yizera ko Charles III azategeka igihe kigufi.
Yagize ati: “Nanjye nizere ko Umwami Charles III azategeka igihe kigufi. Ni imyaka iri hagati y’itanu na Cumi.”
Bivuzwe mu gihe umwami Charles III w’imyaka 73 y’amavuko arwaye kanseri itaratangajwe ubwoko bwayo.
Uyu mwami yimitswe nyuma y’iminsi mike mama we apfuye mu 2022 wari umaze imyaka 70 ategetse iki gihugu cy’u Bwongereza.
MCN.