Mutualite iheruka kuvuka i Mbarara yiyonkoye kuy’indi, yashyizeho ubuyobozi bushya.
Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 01/08/2024, hashinzwe ubuyobozi bushya n’amabwiriza agenga uwo muryango mashya, nk’uko tubisanga mu ibaruwa ndende uwo muryango washize hanze nyuma y’uko wari umaze gutora.
Nk’uko bigaragazwa n’iyi baruwa yashizwe hanze n’uy’umuryango mushya umaze igihe gito uvukiye i Mbarara ho muri Uganda, yerekana ko inama itegura gushyiraho ubuyobozi bw’uyu muryango wiyise “Shikama Mbarara Mutualite’ yabaye ku munsi w’ejo ahagana isaha ya saa kenda zuzuye.
Iy’i baruwa igaragaza ko ku murongo w’ibyigwa harimo ko bagomba gutanga amakuru y’imbitse avuga kubyatambutse ahanini ku byo kuvuka kw’iyi Mutualite nshya mu gihe i Mbarara hahoze Mutualite imwe ya Banyamulenge iyobowe na Frank Mine kugeza ubu akaba akiyoboye.
Ikindi cyari ku murongo w’ibyigwa, kwari ugutora ubuyobozi, maze byemezwa ko ubuyobozi bushirwaho, bahita bakora amatora ako kanya.
Iy’ibaruwa inagaragaza ko uwitwa Leopold Ruvugwa kwariwe wegukanye intsinzi ku bwiganze bw’amajwi 93,3%, aho yaje kungirizwa na bwana Shanga Aaron watowe ku majwi 86,4% ndetse kandi yungirizwa na Rurambya Fidel nawe wagize amajwi 86,4%.
Ni mugihe umwanditsi we, hatowe bwana Osee Mwungura aza kungirizwa na Ruberwa George naho bwana Sebineza Mwarabu ahabwa inshingano zokuba umubitsi mukuru aho azunganirwa na Justin Kigabo.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ni uko hagomba kuba umusanzu wo gufashya abaturage bari mu kaga k’intambara zidashira mu Burasirazuba bwa RDC.
Ikindi cyemejwe nukujya bibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba mu 2004, mu gihugu cy’u Burundi, ndetse no gukora ibisabwa byose kugira ngo uwo muhango uzukorwa mu buryo bwiza.
Ubwo rero, i Mbarara ahatuye Abanyamulenge benshi bahunze intambara mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe bahoraga bakorera muri Mutualite imwe, ubu siko bikigiye bikorwa kuko ubu bafite Mutualite zibiri, hari iyahozeho ari yo yitwa “Mbarara Mutualite” naho inshyashya yo ikaba yitwa “Shikama Mbarara Mutualite.”
MCN.