• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

RDC: Ahari haragenewe kuba irimbi niho abayobozi basigaye bajya kubaka, menya impamvu yabyo.

minebwenews by minebwenews
August 3, 2024
in World News
0
RDC: Ahari haragenewe kuba irimbi niho abayobozi basigaye bajya kubaka, menya impamvu yabyo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Ahari haragenewe kuba irimbi niho abayobozi basigaye bajya kubaka, menya impamvu yabyo.

Agace kari gasanzwe ari irimbi muri Kinshasa, kur’ubu niko abenshi mu basirikare ba leta y’iki gihugu cya RDC barimo n’abakuru basigaye baja guturamo ndetse hakaba hamaze kubakwa n’abatari bake.

Iri rimbi riri mu gace ka Kinsuku haherereye muri Komine ya Mont-Ngafula yo mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari wo Kinshasa.

Nk’uko amakuru avuga n’uko abantu benshi bakomeje kuza gutura muri iri rimbi, ndetse bigasobanurwa ko abayobozi gakondo ari bo bagurishije iri rimbi rya Mont-Ngafula.

Umwe wo muri abo batuye muri iri rimbi, bwana Paul Mangala yatanze ubuhamya ko we yaje kuri turamo, avuga ko abayobozi gakondo bo muri aka gace bamugurishijeho ubutaka kugira ngo ajye abona aho ashingura abo mu muryango we.

Ati: “Nahaguze kugira ngo njye mpashishyingura abo mu muryango wanjye. Ni bwo nubatse ziriya nzu mubona.”

Yakomeje avuga ko izo nyubako ko zubatswe mu ijoro, kandi ko inyinshi murizo ari izabasirikare harimo abafite amapeti yo hejuru.

Ati: “Kuva baza gutura aha, nta bantu bongeye kuza kuhashyingura abapfuye. Abantu bakomeje kuza kubaka inzu mu mabati, kandi iziheruka kuhubakwa ni iz’Abageneral n’abagore babo.”

Uyu watanze ubu buhamya yanavuze kandi ko yiyambaje ubuyobozi bwa Polisi, ndetse akageza kuri izi nzego iby’iki kibazo, ariko ko kugeza ubu kitarabonerwa umuti.

Ni mu gihe i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, amarimbi ari ubutaka bwitabwaho cyane, ndetse hakubahwa nk’ahantu haruhukiyemo abitabye Imana.

Imva ziri muri iri rimbi rikomeje guturwa, zagiye zangirika, ndetse bamwe bazikoresha nk’ibyobo bifata amazi, izindi zikaba zikomeje gutwarwa n’imivu y’amazi.

            MCN.
Tags: Abasirikare bakuruGuturaIrimbiKinshasa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?