RDC: Ahari haragenewe kuba irimbi niho abayobozi basigaye bajya kubaka, menya impamvu yabyo.
Agace kari gasanzwe ari irimbi muri Kinshasa, kur’ubu niko abenshi mu basirikare ba leta y’iki gihugu cya RDC barimo n’abakuru basigaye baja guturamo ndetse hakaba hamaze kubakwa n’abatari bake.
Iri rimbi riri mu gace ka Kinsuku haherereye muri Komine ya Mont-Ngafula yo mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari wo Kinshasa.
Nk’uko amakuru avuga n’uko abantu benshi bakomeje kuza gutura muri iri rimbi, ndetse bigasobanurwa ko abayobozi gakondo ari bo bagurishije iri rimbi rya Mont-Ngafula.
Umwe wo muri abo batuye muri iri rimbi, bwana Paul Mangala yatanze ubuhamya ko we yaje kuri turamo, avuga ko abayobozi gakondo bo muri aka gace bamugurishijeho ubutaka kugira ngo ajye abona aho ashingura abo mu muryango we.
Ati: “Nahaguze kugira ngo njye mpashishyingura abo mu muryango wanjye. Ni bwo nubatse ziriya nzu mubona.”
Yakomeje avuga ko izo nyubako ko zubatswe mu ijoro, kandi ko inyinshi murizo ari izabasirikare harimo abafite amapeti yo hejuru.
Ati: “Kuva baza gutura aha, nta bantu bongeye kuza kuhashyingura abapfuye. Abantu bakomeje kuza kubaka inzu mu mabati, kandi iziheruka kuhubakwa ni iz’Abageneral n’abagore babo.”
Uyu watanze ubu buhamya yanavuze kandi ko yiyambaje ubuyobozi bwa Polisi, ndetse akageza kuri izi nzego iby’iki kibazo, ariko ko kugeza ubu kitarabonerwa umuti.
Ni mu gihe i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, amarimbi ari ubutaka bwitabwaho cyane, ndetse hakubahwa nk’ahantu haruhukiyemo abitabye Imana.
Imva ziri muri iri rimbi rikomeje guturwa, zagiye zangirika, ndetse bamwe bazikoresha nk’ibyobo bifata amazi, izindi zikaba zikomeje gutwarwa n’imivu y’amazi.
MCN.