Hamenyekanye impamvu y’amasasu yaraye yumvikanye avugira mu bice by’i Ndondo ya Bijombo.
Ahagana isaha zibiri z’ijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wa Kane nibwo mu bice byo ku Murambya habaye kurasana hagati ya Twirwaneho na FARDC ariko bivugwa ko bari bikanganye.
Iy’imirwano hagati ya Twirwaneho n’Ingabo za FARDC zikorera mu bice byo muri Grupema ya Bijombo, yabereye muri tumwe mutubira two ku Murambya hafi n’umuhana wo Kuwumugethi.
Amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturage baturiye ibyo bice avuga ko iyo mirwano yabaye mu buryo butunguranye kandi ko yabaye mu gihe impande zombi zari zihuriye muri ako gace ko ku Murambya.
Buri ruhande rwabonye urwabo, haba ukwikangana maze karahava, bararasana bikomeye.
Gusa, aya makuru avuga ko iz’i mpande zombi kozarasanye umwanya utari munini, nk’uko byavuzwe ngo byamaze byibuze nk’iminota iri hagati y’itanu n’umunani.
Umusirikare umwe wo mu ngabo za FARDC byarangiye akomerekeye muri icyo gitero gitunguranye, ndetse bivugwa ko yakomeretse bikabije kuko yarashwe munda.
Ku ruhande rwa Twirwaneho, amakuru twahawe n’uko ntawakomerekeye kandi ntanuwaguye muri icyo gitero.
Ibyo byabaye mu gihe muri aka karere harihagize igihe hari agahenge ka mahoro, usibye ko ingabo za FARDC zikunze gushinjwa kunyaga abaturage ndetse kandi bagasahura n’imirima yabo utaretse ko kandi izi ngabo ziryw n’amatungo yabo, Inka, intama n’ihene.
MCN.