• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Mu Kigazura havuzwe igitero cyagabwe ku bacukuzi ba mabuye y’agaciro.

minebwenews by minebwenews
September 2, 2024
in World News
0
Mu Kigazura havuzwe igitero cyagabwe ku bacukuzi ba mabuye y’agaciro.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu Kigazura havuzwe igitero cyagabwe ku bacukuzi ba mabuye y’agaciro.

You might also like

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Ni igitero cya kozwe ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 1/09/2024, aho cyagabwe mu bice byo mu Kigazura ahacukurwa amabuye y’agaciro, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Amasoko yacu avuga ko iki gitero cyagabwe ku kirombe cya na Kahembe ho muri Kigazura, cyakozwe igihe c’isaha zine z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Kigazura ibarirwa muri Grupema y’Abasimukinji, ho muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Aha akaba ari mu misozi miremire y’Imulenge.

Minembwe Capital News, yamenye amakuru ko iriya kariyeri ya na
Kahembe isanzwe icukurwamo amabuye y’agaciro, iki gitero cyayigabwemo, cyasize kiyisenye ndetse n’abacukuraga ay’amabuye y’agaciro bamburwa utwabo.

Muri bimwe aba bacukuzi ba mabuye y’agaciro bambuwe, birimo amafaranga, imyambaro yabo, ndetse n’amwe mu mabuye y’agaciro bari bahacukuye.

Gusa, nta mubare nyawo w’ibyasahuwe wigeze utangazwa, usibye kuvuga ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Kigazura basahuwe ibirimo amafaranga, amabuye y’agaciro, n’ibindi. Ariko byavuzwe ko abagabye iki gitero ko ari imitwe y’itwaje imbunda irimo Maï Maï n’indi mitwe iyishamikiyeho.

Ibi bikozwe mu gihe kandi akarere k’i Mulenge kari kongeye kubamo umutekano muke, nyuma y’uko ku wa Gatanu w’iki Cyumweru gishize, Maï Maï yakozanijeho na Twirwaneho.

Iri kozanyaho rya Maï Maï na Twirwaneho ryabereye muri Bicumbi hatari kure ya Zero, mu birometero nka 4 uvuye muri centre ya Minembwe.

Amakuru yatanzwe kuri uwo wa Gatanu, yaje avuga ko Twirwaneho muri iyo mirwano yirukanye imitwe yitwaje intwaro ya Maï Maï, ndetse kandi isenya ibitunda byayo byari byubatse mu bisambu byaha muri Bicumbi.

                MCN.
Tags: AbacukuziAmabuye y'AgaciroKigazuraMaï Maï
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho Abakunze gukorera ingendo mu gihugu cya Kenya, basabwe kwirinda kunywa inzoga zaho kuko ngo harizashizwemo uburozi. Bikubiye mu...

Read moreDetails

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Uwahoze ari perezida w'u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza Nicola Sarkozy wahoze ari perezida w'u Bufaransa, yageze muri gereza, aho agiye gutangira igihano azamaramo imyaka itanu. Kuri uyu wa...

Read moreDetails

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n'igisirikare cya Israel Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Rafah ho muri Gaza, nyuma y'aho gishinje umutwe wa...

Read moreDetails

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba kandi n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, yaburiye abakwiza ibihuha...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yagaragaje uruhare igisirikare cya RDC kigira mu mfu Abanyekongo bakomeje kwicwa.

AFC/M23 yagaragaje uruhare igisirikare cya RDC kigira mu mfu Abanyekongo bakomeje kwicwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?