Inkongi y’umuriro yadutse ku ishuri rimwe muri Kenya yahitanye abantu benshi.
Ni byatangajwe n’igipolisi cya Kenya, kinyuze ku muvugizi wacyo, aho yavuze ko inkongi y’umuriro yatwitse ishuri ryo mu gihugu cya Kenya yica abantu icumi n’abarindwi.
Ishuri ryatwitswe n’inkongi y’umuriro muri Kenya rizwi nka Hillside Endarasha Academy muri Nyeri, nk’uko uyu muvugizi yabitangaje mu kiganiro yahaye itangaza makuru ryo muri icyo gihugu.
Uyu muvugizi, Onyango yanabwiye kandi ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters ko uwo muriro wishe abanyeshuri 17, abandi 14 barakomereka. Yanahamije ko igipolisi cyabo kiri gukurikirana aho icyo kibazo cyabereye.
Ibitangaza makuru byo muri iki gihugu, birimo Televisiyo ya Citezen byavuze ko uwo muriro watwitse abanyeshuri ku buryo batari kumenyekana. Ibyo bibaye mu gihe no mu mwaka w’ 2017 nabwo abanyeshuri icyenda bishwe n’i nkongi y’umuriro ku ishuri ryo mu murwa mukuru w’i Nairobi.
MCN.