Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 13, 2024
in World News
0
Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

You might also like

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

Ni muri iri joro ryakeye, rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/09/2024, Inkongi y’umuriro yadutse i Bukavu ku murwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo, yica abantu batandatu bo mu muryango umwe, itwika n’inyubako zitandukanye zo muri uyu Mujyi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Kugeza ubu nta kiramenyekana cy’aba cyateye iyi nkongi y’umuriro kwaduka muri aka gace kugeza aho itwika n’inyubako ikica n’abantu.

Sosiyete sivile yo muri komine i Banda ho mu mujyi wa Bukavu, ari naho habereye iki kibazo, yatangaje ko iyi nkongi y’umuriro yishe abana bane n’ababyeyi babo babiri(umugabo n’umugore).

Aba bana bishwe n’inkongi y’umuriro, umukuru muri bo yari afite imyaka icumi n’ibiri y’amavuko, mu gihe umuhererezi yari umwana w’imyaka itatu. Abandi bose bari munsi y’imyaka 10 kugeza kuri 5.

Aya makuru anavuga ko umubyeyi wabo umwe yari asanzwe ari umupolisi wa Leta ya Kinshasa, ndetse bikavugwa ko yakoreraga akazi kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Panzi. Ubwo uyu muriro wadukaga yarikumwe n’umugore we ndetse n’abana.

Sosiyete sivile yatangaje kandi ko, uyu muriro utishe abantu gusa, hubwo ko watwitse n’inyubako z’ishuri ryo muri aka gace ka i Banda, utwika n’itorero ryaraho hafi n’ubwo hatatangajwe itorero iryariryo.

Tubibutsa kandi ko no ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12/09/2024, abandi bantu babiri bahasize ubuzima nyuma yuko inkongi y’umuriro yatwitse amazu mu bice byo muri teritware ya Walungu ho muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo.

          MCN.
Tags: BukavuInkongi y'umuriroYadutseYica abantu benshi
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo. Nyuma y'imyaka irenga itanu icyorezo cya COVID-19 kibayeho, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw'iyi virusi bwamaze kugaragara mu bihugu byinshi birimo...

Read moreDetails

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

Ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego. Imirwano yakajije umurego mu bitero bikomeye biri kugabwa mu bice byinshi byo muri Ukraine, aho biri kugabwa n'igisirikare cy'u Burusiya....

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi. Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse...

Read moreDetails

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye. Ubushuti bwari hagati ya Elon Musk na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump bwarangiye nyuma y'aho uyu...

Read moreDetails

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya. Perezida w'u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z'Amerika,...

Read moreDetails
Next Post
Leta ya perezida Tshisekedi yitabye mu rubanza rwerekeye imfungwa 131 ziciwe muri gereza ya Makala.

Leta ya perezida Tshisekedi yitabye mu rubanza rwerekeye imfungwa 131 ziciwe muri gereza ya Makala.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?