• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

minebwenews by minebwenews
September 13, 2024
in World News
0
Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe amakuru arambuye ku nkongi y’umuriro yadutse i Bukavu, yica abantu benshi.

You might also like

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Ni muri iri joro ryakeye, rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/09/2024, Inkongi y’umuriro yadutse i Bukavu ku murwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo, yica abantu batandatu bo mu muryango umwe, itwika n’inyubako zitandukanye zo muri uyu Mujyi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Kugeza ubu nta kiramenyekana cy’aba cyateye iyi nkongi y’umuriro kwaduka muri aka gace kugeza aho itwika n’inyubako ikica n’abantu.

Sosiyete sivile yo muri komine i Banda ho mu mujyi wa Bukavu, ari naho habereye iki kibazo, yatangaje ko iyi nkongi y’umuriro yishe abana bane n’ababyeyi babo babiri(umugabo n’umugore).

Aba bana bishwe n’inkongi y’umuriro, umukuru muri bo yari afite imyaka icumi n’ibiri y’amavuko, mu gihe umuhererezi yari umwana w’imyaka itatu. Abandi bose bari munsi y’imyaka 10 kugeza kuri 5.

Aya makuru anavuga ko umubyeyi wabo umwe yari asanzwe ari umupolisi wa Leta ya Kinshasa, ndetse bikavugwa ko yakoreraga akazi kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Panzi. Ubwo uyu muriro wadukaga yarikumwe n’umugore we ndetse n’abana.

Sosiyete sivile yatangaje kandi ko, uyu muriro utishe abantu gusa, hubwo ko watwitse n’inyubako z’ishuri ryo muri aka gace ka i Banda, utwika n’itorero ryaraho hafi n’ubwo hatatangajwe itorero iryariryo.

Tubibutsa kandi ko no ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12/09/2024, abandi bantu babiri bahasize ubuzima nyuma yuko inkongi y’umuriro yatwitse amazu mu bice byo muri teritware ya Walungu ho muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo.

          MCN.
Tags: BukavuInkongi y'umuriroYadutseYica abantu benshi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n’u Burusiya

Amerika yavuze impamvu yifuza kuganira n'u Burusiya Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye cyifuza guhura n'u Burusiya, ibihugu...

Read moreDetails

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho Abakunze gukorera ingendo mu gihugu cya Kenya, basabwe kwirinda kunywa inzoga zaho kuko ngo harizashizwemo uburozi. Bikubiye mu...

Read moreDetails

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Uwahoze ari perezida w'u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza Nicola Sarkozy wahoze ari perezida w'u Bufaransa, yageze muri gereza, aho agiye gutangira igihano azamaramo imyaka itanu. Kuri uyu wa...

Read moreDetails

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n'igisirikare cya Israel Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Rafah ho muri Gaza, nyuma y'aho gishinje umutwe wa...

Read moreDetails

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails
Next Post
Leta ya perezida Tshisekedi yitabye mu rubanza rwerekeye imfungwa 131 ziciwe muri gereza ya Makala.

Leta ya perezida Tshisekedi yitabye mu rubanza rwerekeye imfungwa 131 ziciwe muri gereza ya Makala.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?