Inkongi y’umuriro idasanzwe yatwitse amazu ku Ndondo mu misozi y’Imulenge.
Umwe mu mihana igize i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, amazu yawo yafashwe n’inkongi y’umuriro arasha ara kongoka, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni umuhana wahitwa kwa Rumamfura aha akaba ari muri Localité ya Kajembwe, haherereye mu birometero nka 10 uvuye muri centre ya Bijombo.
Aya makuru avuga ko ‘ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17/09/2024, nibwo inkongi y’umuriro yadutse muri uyu muhana maze itwika amazu.
Biranavugwa ko abantu bo muri uyu muhana bagerageje ku wu zimya ariko biranga amwe mu mazu agize uwo muhana arashya, nubwo hari ayabashye kurokogwa n’aba bazimishaga amazi n’ibizinzo.
Minembwe Capital News yamenye ko amazu yahiye arakongo ari atanu.
Ikindi yamenye n’uko iyi nkongi y’umuriro yavuye ku bari batwitse ibisambu(mu bihuru) biherereye muri ibyo bice.
Ni mu gihe muri iki gihe ku Ndondo ya Bijombo ho mu misozi miremire y’Imulenge hari icyi ryinshi ndetse kandi rivanze n’umuyaga.
Nk’uko twabibwiwe amazu yahiye na yarasakaje ibyatsi(inzu za nyakatsi).
Ibi bibaye mu gihe muri ibi bice byo ku Ndondo ya Bijombo hari amahoro n’umutekano, nyuma y’uko ingabo za FARDC zabanje ku kanyuzaho, ahanini zanyagaga abaturage, gusahura imirima yabo nde no guhohotera abasore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ubu siko byari bikimeze kuko hari hatuje.
MCN.