Intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah yarushijeho gukara.
Byatangajwe n’igisirikare cya Israel, aho cyigambye ko cyatangije ibitero simusiga gikoresheje indege ki karasa ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, biherereye mu majyepfo ya Libani.
Igisirikare cya Israel, binyuze ku muvugizi wacyo, Daniel Hagari, yasabye ko abaturage baturiye hafi n’ibirindiro by’umutwe wa Hezbollah ko bagomba kuhava vuba na bwangu kugira ngo basenyagure uyu mutwe w’abarwanyi ba Hezbollah.Uyu muvugizi yaje no kubazwa niba ingabo ze zaba zifite kwinjira mu gihugu cya Libani, aza gusubiza ko ‘ingabo ze zizakora ibikenewe byose kugira ngo abaturage bo mu majyaruguru ya Israel bahunze, bazasubire mu byabo kandi ko ari icyo cyihutirwa muri iyi ntambara Israel iri kurwana.”
Uyu muvugizi yanasobanuye ko umutwe wa Hezbollah wagiye ukwiza imbunda zirimo n’iziremereye mu mazu yo muri Libani aherereye mujyepfo y’iki gihugu. Rero, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, umutwe wa Hezbollah wateye ibisasu byinshi bya misile muri Israel, ndetse kandi uyu mutwe wanigambye ko wateye ibisasu ku birindiro by’igisirikare cya Israel, ari nabwo Israel yahise imenyesha ko izihorera byanze bikunze.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, indege z’intambara za Israel zazindutse zirasa(zisheringa) ibisasu byarutura mu mijyi iri mu majyepfo ya Libani, kandi ibi bitero ngo bizakomereza mu majyaruguru, nk’uko n’ubundi uyu muvugizi w’igisirikare cya Israel yabibwiye ibitangaza makuru.
MCN.