Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Trump yahishyuye ibikomeye azakora naramuka atowe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 26, 2024
in World News
0
Trump yahishyuye ibikomeye azakora naramuka atowe.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Trump yahishyuye ibikomeye azakora naramuka atowe.

You might also like

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

Donald Trump uri kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko mu gihe yoramuka atorewe kuyobora iki gihugu azahita akivana mu ntambara imaze igihe ibera muri Ukraine.

Imyaka ibaye ibiri n’igice u Burusiya buri mu ntambara n’ingabo za Ukraine. Ni intambara u Burusiya busobanura ko bugamije kwirwanaho, nyuma y’umubano udasanzwe Ukraine yari ikomeje kugirana n’ibihugu by’amahanga cyane cyane ibihuriye mu muryango w’ubutabarane wa NATO.

Bamwe mu basesenguzi benshi, bavuga ko Amerika iri mu bihugu bituma iriya ntambara itarangira, ku mpamvu z’uko iki gihugu cy’igihangange gitanga inkunga nyinshi y’imbunda kuri Ukraine. Trump kuri uyu wa Kabiri yavuze ko naramuka agiriwe icyizere agatorwa, intambara y’u Burusiya na Ukraine igomba guhita ihagarara burundu.

Ati: “Biden na Kamala nibo badushyize muri iyi ntambara, ariko ntibabasha kuyituvanamo. Ndakeka ko tuzahera muri iyi ntambara nindamuka ntowe, tugomba kuyivamo rwose.”

Ku wa mbere kandi w’iki Cyumweru turimo, Trump naho yari yavuze ko “perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ashaka ko Kamala ariwe uzatambuka ngo kugira ngo intambara ikomeze.”

Yavuze ko bibabaje uburyo buri gihe iyo Zelensky agiye gusura Amerika ahavana miliyari 60$ z’inkunga yo gukomeza intambara.

Kuri ubu kandi Zelensky ari muri Leta Zunze Ubumwe, guhura n’abayobozi b’iki gihugu ku buryo bakomeza ku mushyigikira mu ntambara. Binavugwa ko Zelensky ateganya guhura na Trump muri Amerika, nubwo hari abandi babihakana.

Biteganijwe ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iza guha izindi miliyoni 375$ yo gukomeza gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya.

Kuva intambara ya kwaduka mu kwezi kwa Kabiri umwaka w’ 2022 muri Ukraine, minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, imaze guha Ukraine inkunga ya gisirikare ingana na miliyari 56$.

              MCN.
Tags: AmerikaAzakoraTrumpYahishyuye ibikomeye
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo. Nyuma y'imyaka irenga itanu icyorezo cya COVID-19 kibayeho, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw'iyi virusi bwamaze kugaragara mu bihugu byinshi birimo...

Read moreDetails

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

Ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego. Imirwano yakajije umurego mu bitero bikomeye biri kugabwa mu bice byinshi byo muri Ukraine, aho biri kugabwa n'igisirikare cy'u Burusiya....

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi. Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse...

Read moreDetails

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye. Ubushuti bwari hagati ya Elon Musk na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump bwarangiye nyuma y'aho uyu...

Read moreDetails

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya. Perezida w'u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z'Amerika,...

Read moreDetails
Next Post
Byinshi wa menya ku bihano Tshisekedi yasabiye u Rwanda.

Byinshi wa menya ku bihano Tshisekedi yasabiye u Rwanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?