M23 yateye ishoti ibirego byose Monusco yayishinjaga ndetse inayishyira ku karubanda.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 02/10/2024, umutwe wa M23 wahakanye ibirego bari barezwe n’ingabo z’u muryango w’Abibumbye aho zabareze zibicishije muri Bintu Keita intumwa y’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (Monusco) zishinja umutwe wa M23 gusahura amabuye y’agaciro mu bice bya Rubaya mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Tariki ya 30/09/2024, nibwo Bintou Keita yagejeje ijambo ku kanama k’umutekano ka LONI , avuga ko kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka ubwo m23 yigaruriraga agace ka Rubaya ko muri teritware ya Masisi yahise itangira gucukura amabuye y’agaciro yaho, kandi ko ku kwezi yinjiza byibuze 300.00$ ikura muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uyu mutwe wa M23 mu itangazo washyize hanze ku mugoroba w’ejo hashize, riteweho umukono n’umuvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yateye utwatsi ibirego byose Bintou Keita yabashinje.
Iri tangazo ritangira rivuga ko umutwe wa M23 uhangayikishijwe cyane n’ibirego biyobya bya Bintou Keita, biwushinja gucukura amabuye y’agaciro muri Rubaya,
mu itangazo uyu mutwe wagize uti: “Twamaganye twivuye inyuma ibyo birego.”
Rikomeza rigira riti: “Ukuba kwacu muri Rubaya nk’uko bimeze no mu tundi duce twabohoye, biri mu rwego rw’ubutabazi gusa. Mbere y’uko tubohora i Rubaya byari ibirindiro bya FDLR, Nyatura, n’ingabo z’u Burundi, bari barahinduye abatuye aka gace abacakara babo bagashora abana mu bikorwa by’ubucukuzi; kandi bigakorwa bizwi n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi na Monusco.”
Muri iri tangazo kandi M23 yavuze ko mbere y’uko igera muri Rubaya yari yaratanze impuruza y’ubugizi bwanabi bukorerwa abasivile n’abana, ariko Monusco ikabyima amatwi.
M23 inagaragaza ko gufata i Rubaya kwabo, imbaraga zabo zibanze ku kubohora abaturage bari baragizwe abacakara, gukumira ibibi bakorerwaga mbere birimo no kwicwa, no gukumira ikoreshwa ry’abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no guha amahoro n’umutekano abaturage.
M23 yanavuze kandi ko ibirego bya Monusco bigamije kurangaza abantu, ngo badaha agaciro n’umwanya inyungu z’ubukungu isahura muri RDC.
Inasaba ko Monusco yagaragaza ibihamya byibyo ivuga ko M23 yinjiza buri kwezi. Inagaragaza kandi ko Monusco ari yo yinjiza menshi biciye mu masezerano yasinyanye na RDC.
Usibye ibyo, ishinja kandi kuba Monusco ari yo iza ku isonga mu gutuma ikibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC kirushaho kuba kibi.
Yatanze urugero rwo mu mwaka w’ 2013 muri RDC habarizwaga imitwe y’itwaje imbunda iri hagati ya 44 na 50, ariko ngo nyuma y’imyaka 10 gusa, iyi mibari yahise yikuba igera kuri 255.
Yagize ati: “Intege nke za Monusco zo kunanirwa kwambura imbunda iyi mitwe yitwaje intwaro nk’uko byari biri muri manda yayo, byatumye iyi mitwe ihita irushaho kwiyongera mu karere. Ubu butumwa ntibwananiwe gukemura iki kibazo, ahubwo bwanemeye ibisabwa kugira ngo iyo mitwe y’itwaje imbunda ibe myinshi.”
M23 yanashinje kandi Monusco kuba iha imyitozo imitwe y’itwaje imbunda, ndetse no kuba iyiha ubufasha butandukanye burimo ubuvuzi, ngo mu gihe baba bakomerekeye ku rugamba. Iyishinja kandi kuba igirana imikoranire yahafi n’umutwe wa ADF umaze igihe ukorera ubwicanyi abasivile bo mu ntara ya Ituri.
MCN.
Monuku mugani wa…..nabo barirwariye ntibabibenya