Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Charles Onana uzwiho gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yageze mu rukiko.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 9, 2024
in World News
0
Charles Onana uzwiho gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yageze mu rukiko.
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Charles Onana uzwiho gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yageze mu rukiko.

You might also like

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

Ni Charles Onana ufite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Bufaransa akaba anavuka muri Cameroun,ashinjwa guhakana genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yageze imbere y’urukiko ahakana ibyo ashinjwa, yemeza ko mu Rwanda habaye genocide yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko urubanza rwa Onana rwatangiye kuburanishwa i Paris mu Bufaransa ku ya 07/10/2024. Uyu yarezwe n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse genocide, uwabanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya Ibuka ryo mu gihugu cy’u Rwanda n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri genocide bahungiye mu Bufaransa.

Ni ikirego gishingiye ku gitabo cya Onana yise “Rwanda, la vérité sur l’operation Turquoise.” Iki gitabo cyasohotse tariki ya 30/10/2019, kigaragaza ko nta mugambi wa genocide yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabaye, agahamya ko u Rwanda rwabeshye amahanga, nk’uko iy’inkuru tuyikesha igitangazamakuru cya IGIHE.

Charles Onana ubwo yari imbere mu rukiko, yavuze ko adahakana ko hari icyaha cya genocide.

Yagize ati: “Ntabwo mpakana genocide nta n’ubwo nzigera mbikora.” Yashimangiye ibi avuga ko genocide yabayeho kandi ko ari ukuri kudashidikanywaho.

Gusa, ibyo yavuze bitandukanye kure nibyo yanditse mu bitabo bye, kuko yakunze kumvikana ahakana genocide yakorewe Abatutsi ndetse akanayipfobya cyane.

Mu byo yanditse yavuze ko kuvuga ko genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguye n’ubutegetsi bw’Abahutu ari ubugambanyi kandi ko ari cyo kinyoma gikomeye mu kinyejana cya 20 cyabayeho.

Ibi mu kubyandika, kiriya gitangaza makuru cyavuze ko yirengagije ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, inkiko zo mu Bufaransa n’u Bubiligi ndetse n’izo mu Rwanda hari benshi zahamije icyo cyaha ndetse kuri ubu bari kurangiza ibihano byabo.

Muri urwo rubanza Charles Onana yahamagaye abatanga buhamya bagera kuri 20 barimo abahoze ari abasirikare bakuru b’Abafaransa n’abu Rwanda.

Biteganijwe ko abatangabuhamya bazakomeza kumvwa kuzageza tariki ya 11/10/2024 ari nabwo urubanza ruzasozwa. Umunyamategeko Me Andre Martin yavuze ko mu gihe Charles Onana yahamwa n’icyaha byaba urugero rwiza no ku bandi bapfobya bakanahakana genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

            MCN.
Tags: Charles OnanaMu rukikoParis
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo. Nyuma y'imyaka irenga itanu icyorezo cya COVID-19 kibayeho, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw'iyi virusi bwamaze kugaragara mu bihugu byinshi birimo...

Read moreDetails

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

Ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego. Imirwano yakajije umurego mu bitero bikomeye biri kugabwa mu bice byinshi byo muri Ukraine, aho biri kugabwa n'igisirikare cy'u Burusiya....

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi. Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse...

Read moreDetails

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye. Ubushuti bwari hagati ya Elon Musk na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump bwarangiye nyuma y'aho uyu...

Read moreDetails

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya. Perezida w'u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z'Amerika,...

Read moreDetails
Next Post
Gen Muhoozi yateguje abayobozi ba Amerika ibintu bikanganye, avuga n’impamvu yabyo.

Gen Muhoozi yateguje abayobozi ba Amerika ibintu bikanganye, avuga n'impamvu yabyo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?