Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 28, 2024
in World News
0
Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.

You might also like

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

USA: Ibyari amasezerano yo kugaragaza ukuri byabaye urujijo.

Igitero Israel yagabye kuri Iran cyangije ibikorwa remezo mu bigo bibiri bya gisirikare biri mu duce tubiri twari twaragizwe ibanga turi mu majyepfo ashyira uburenganzuba bw’umurwa mukuru wa Tehran.

Ni amakuru yemejwe n’ubutumwa bw’amashusho yafashwe n’ibyogajuru, yagenzuwe kuri iki Cyumweru n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press.

Agace ka mbere kagabweho igitero muri utwo duce twari twaragizwe ibanga, impuguke zatangaje ko hakorwaga ibijyanye no gucura intwaro za nukiriyeri naho aha Kabiri Iran yahacuriraga ibitwaro bya kirimbuzi.

Zimwe mu nyubako zangiritse ziri mu kigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ibya nukiriyeri bakeka ko mu bihe byashize Iran yahakoreraga igerageza ku bintu biturika ku rugero rwo hejuru bishobora gukoreshwa intwaro za nukiriyeri.

Ahandi Israel yagabye igitero ni hafi y’ikigo cya gisirikare cya Khojir aho abahanga bavuga ko Iran ihafite umuyoboro unyura mu kuzimu ikagera ahantu icurira ibisasu bya misile.

Ariko kugeza ubu Iran ntiremera ko Israel yangije ibikorwa byayo byari muri ibyo bigo byombi, n’ubwo ku wa Gatandatu yari yavuze ko ibitero bya Israel byagabwe muri utwo duce byahitanye abaturage bane.

Igisirikare cya Israel n’intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri muri Iran ntibabonetse ngo bagire icyo babivugaho. Ariko umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah yavuze ko igitero Israel yagabye kuri Iran kidakwiye gukabirizwa cyangwa gukerenswa. Gusa ntiyavuze ko izihimura kuri Israel.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, we yavuze ko ibitero bya Israel byashegeshe Iran kandi byageze ku ntego yabyo.

Tubibutsa ko icyo gitero Israel yakigabye mu mpera z’iki Cyumweru dusoje.

Tags: IgiteroIranKwihorera
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails

USA: Ibyari amasezerano yo kugaragaza ukuri byabaye urujijo.

by Bruce Bahanda
July 18, 2025
0
Auto Draft

USA: Ibyari amasezerano yo kugaragaza ukuri byabaye urujijo. Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yari yarasezeranyije rubanda igihe cy'amatora ko azashyira ahagaragara amadosiye y'abantu bashinjwa ibyaha...

Read moreDetails

Ukraine igiye kurindwa bikomeye.

by Bruce Bahanda
July 17, 2025
0
Intambara muri Ukraine yahinduye isura.

Ukraine igiye kurindwa bikomeye. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zatangaje ko zigiye kurinda ikirere cya Ukraine, ivuga ko izakirindisha intwaro zikomeye. Byatangajwe na perezida Donald Trump, aho yabwiye itangazamakuru...

Read moreDetails

Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

by Bruce Bahanda
July 17, 2025
0
Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

Israel yagabye ibitero bikomeye muri Syria. Israel yakoze ibitero by'indege mu mujyi wa Damascus, umurwa mukuru w'igihugu cya Syria, ahanini byangiza inyubako zikomeye za gisirikare harimo na minisiteri...

Read moreDetails
Next Post
Menya ibyingenzi ku gace ka Pinga m23 yigaruriye.

Menya ibyingenzi ku gace ka Pinga m23 yigaruriye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?