FARDC mu Minembwe yiswe agatsiko k’abambuzi.
Bikubiye mu nyandiko sosiyete sivile yo muri Komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yashize hanze tariki ya 04/11/2024.
Iy’inyandiko ya Sosiyete sivile iteweho umukono na visi perezida Mufashi Santos, igaragaza ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC) zo muri brigade ya 21, iyobowe na Col. Jean Pierre Lwamba aho ifite icyicaro mu Minembwe muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo, zikomeje kuhakorera ibikorwa bigayitse byo kwambura abaturage bahaturiye.
N’inyandiko zitangira zigira ziti: “Mutware Manutsi, umukozi wa Leta muri serivisi ishinzwe amabuye y’agaciro, yatawe muri yombi ku ya 02/11/2024 n’abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21. Ingabo zimushinja ibinyoma ko ari umukozi w’ubutasi wa Twirwaneho.”
Zikomeza zigira ziti: “Ariko siyo mpamvu kuko aba basirikare babaye agatsiko k’abambuzi, mu minsi ishize bafashe umugabo ukora akazi k’ubwarimu w’imyaka 60 y’amavuko bamushinja ko Inka ze zariye drone y’abasirikare iheruka kuburirwa irengero, ntagihamya nakimwe cyabigaragaje, ariko yavuye muri gereza nyuma y’icyumweru kandi nabwo abanza gutanga $500.”
Sosiyete sivile kandi ika vuga ko “tariki ya 03/11/2024 ibintu nk’ibi byongeye kubaho aho Umuchef w’umuhana muto wa Runundu, Gahanuzi Budederi Rugemeka, yatawe muri yombi muburyo bunyuranyije n’amategeko, mu rwego rwo gukomeza kwambura abaturage.”
Iz’inyandiko za sosiyete sivile zigahamya ko ingabo za FARDC ziri gukora ibikorwa bihabanye na misiyo yazo igamije kurinda abaturage no kubungabunga umutekano wabo; hubwo ikabakorera iyica rubozo, hagamijwe ko bemere ibyo baregwa maze banyagwe utwabo, ndetse mu gihe batatswe ayo mafaranga bakoherezwa i Kinshasa ahafungiwe Abanyamulenge ibihumbi n’ibihumbi bose bazira ubwoko bwabo.
Sibyo byonyine Sosiyete sivile yagaragaje, kuko yashinje n’umusirikare mukuru ureba Batayo (bataillon) iri mu Mikenke kuba ari mu gufata abagore ku ngufu ni mu gihe mu Cyumweru gishize, uyu komanda yakubise umugore ibiti byinshi, amuziza kwanga gusambana n’umusirikare we.
Ikindi cyashyizwe muri iz’inyandiko n’uko bariya basirikare bakorera mu Mikenke baheruka kurasa amasasu menshi yo gupfusha ubusa, birangira akomerekeje umugabo w’umushi wakoraga akazi k’ubucuruzi, witwa Jean Paul Kibambazi. Kuri ubu ari kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Mikenke.
Sosiyete sivile igasoza isaba ko aba basirikare bakorera mu Minembwe na Mikenke bavanwayo, bagatsimburwa n’abandi bashobora kugarura umutekano muri aka karere. Bitaruko ikabonako umutekano w’ibi bice wazahora uzambye.
priligy dapoxetine amazon D F Higher magnification of arterioles and venules bottom insets in A C showing decreased arterial a smooth muscle cell coverage red fluorescence in Jag1iО”EC mutants