Mu misozi miremire y’Imulenge, Twirwaneho ikomeje kuba bera igisubizo.
Inka z’Abanyamulenge zibarirwa mu 15 zari zanyazwe n’inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, zagaruwe na Twirwaneho igizwe n’abasore ba Banyamulenge.
Iz’inka zikaba zari zanyagiwe ahitwa ku Kabara ko kwa Byondo, ha herereye mu nce zo mu Cyohagati, mu misozi miremire y’Imulenge mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru ava muri ibyo bice ahamya ko iz’inka zanyazwe igihe c’isaha zibiri z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 18/11/2024.
Ubwo mu ijoro, benezo baje gushakisha ikirari cyazo, bavuga ko cyarimo gihekera ahahoze ari kwa Muhebera.
Rero, ahagana isaha z’ukerera rwo kuri uyu wa mbere, nibwo habaye kwiyambaza Twirwaneho, maze ikora iyo bwakabaga ikurikirana iz’inka izigarurira mu bice biherereye mu Gipupu, hasanzwe hatuye ubwoko bw’Abembe ari nabo inyeshamba za Maï Maï zivukamo.
Ibi byongeye gutuma abaturage bongera guha Twirwaneho amanota ari ku kigero cyo hejuru yo gukomeza kuyikunda.
Umwe mu baturage uri mu bagaruriwe Inka, yabwiye Minembwe Capital News uko byifashe, maze agira ati: “Bene nyir’inka tumaze kuzibona. Inka zose zari zagiye zagarutse. Twirwaneho niyo yazigaruye, nta wabona uko ayishimira kuko ni abantu bindashikirwa.”
Twanamenye ko mu kugarura iz’inka nta guhangana kwahabaye, usibye ko Mai Maï Maï yahise ihunga nyuma yokubona abaje bakurikiye Inka yari yanyaze.
Si ubwa mbere Twirwaneho igarura Inka z’Abanyamulenge zanyazwe, kuko yagaruye n’izindi mu bihe bitandukanye, harimo izo yagaruye igihe cyo mu Marunde, mu Marango, Gahwela n’ahandi.
Usibye nibyo Twirwaneho niyo yafashe umukingi wa mbere mu ku rwanirira ubwoko bwabo nti bwarimburwa na Maï Maï isanzwe iterwa inkunga n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Kugeza n’ubu Twirwaneho niyo irindira Abanyamulenge baturiye aka karere ko mu misozi miremire y’Imulenge, umutekano, ni mu gihe irwanya Maï Maï ndetse n’indi mitwe y’itwaje imbunda izwiho kwanga Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
Tu bibutsa ko Twirwaneho iyobowe na Colonel Michel Rukunda, wa mamaye kwizina rya Makanika akaba y’ungirijwe na Colonel Charles Sematama.