Ibitero bya Israel byahitanye abaturage muri Gaza.
Abanyapalesitine 17 bishwe n’ibitero igisirikare cya Israel cyagabye mu majyaruguru ya Gaza. Kimwe muri ibyo bitero, Israel yibasiriye inzu iri mu gace ka Jabalia igwamo abantu 12.
Ibi bitero byakozwe ahar’ejo tariki ya 20/11/2024. Igisirikare cya Israel nacyo ubwacyo cyatangaje ko umwe mu basirikare bayo yishwe ahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas mu majyaruguru ya Gaza.
Ni mu gihe kandi n’ingabo za Liban zatangaje ko umwe mu basirikare bayo yishwe arashwe n’abasirikare ba Israel ubwo barimo bahanganira n’abarwanyi ba Hezbollah mu majyepfo ya Libani.
Mu itangazo igisirikare cya Libani cyashyize hanze, rivuga ko ingabo za Israel zarashe imodoka y’ingabo zayo. Iki gitero kibaye nyuma y’umunsi umwe ingabo za Libani zivuze ko iza Israel zarashe kimwe mu birindiro byazo mu gace ka Sarafand gaherereye mu majyepfo y’igihugu zigahitana abasirikare batatu.
Minisiteri y’ubanye n’amahanga y’u Bufaransa nayo yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko ingabo z’Abafaransa zifatanyije mu butumwa bwa mahoro bwa ONU, mu majyepfo ya Libani, zarashweho. Itangazo ry’iyi minisiteri, ntawe ryamaganye ku byabaye, ariko ryashimangiye ko bikenewe gukora ku buryo abakozi ba ONU bagira umutekano.