Bwa mbere u Burusiya burasa muri Ukraine ibisasu bikaze, ibishobora guhindura intambara.
Igisirikare cy’u Burusiya cyakoresheje ibisasu kitari bwakoreshe kuva cyatera igihugu cya Ukraine, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na CNN.
Iki gitangaza makuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyatangaje ko ahar’ejo u Burusiya bwarashe misile yo mu bwoko bwa ICBM muri Ukraine. Ni ubwa mbere misile nk’izi zikoreshwa mu mateka y’intambara ariko ntacyidasanzwe yakoze gusa bivugwa ko ryari igerageza no kwereka uburenganzuba ko intambara ishobora guhinduka.
Aya makuru anahamya ko ibyo bisasu byarimo byitura mu mujyi wa Dnipro muri Ukraine, ariko ko ntacyo byangirije n’ubwo Ukraine ntacyo irabivugaho.
U Burusiya bukoze ibyo mu gihe Ukraine ku wa gatatu yari yarashe ibisasu mu karere ka Kursk mu gihugu cy’u Burusiya imbere byo mu bwoko bwa Storm Shadow Cruise; iyi ikaba ari intwaro igiye guhindura ibintu ku rugamba, nubwo bivugwa ko perezida Vladimir Putin atiteguye gutsindwa nabuke.
Sibyo gusa kuko ku munsi w’ejo hashize, Ukraine kandi yarashe misile nyinshi yahawe n’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nibyo yarashe nyuma y’umunsi umwe gusa barashe za misile z’Amerika mu gihugu cy’u Burusiya nk’uko abayobozi ba Pantagon na Ukraine babitagaje.