Perezida Putin yategetse igisirikare cye gutegura bya bibunda byorimbura Isi.
Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin yahanguye ko ibisasu bikomeye bya misile bizwi nka satan 2 bitegurwa kugira ngo bibe bya koreshwa mu ntambara igihugu cye gihangamo na Ukraine.
Ibisasu bivugwa bifite imbaraga zidasanzwe, ndetse mu buryo butigeze kubaho, kandi nta n’ikoranabuhanga ririho rishobora kubihagarika.
Izina ry’ibyo bisasu nyaryo ni “RS-28 Sarmat” bizwi ko kandi bifite ubushobozi bwo kujijisha radari z’abanzi banyirabyo.
Ni ibisasu kandi bifite ubushobozi bwo kurasa muri kirometero ibihumbi 10 uvuye aho kiba cyarasiwe, bigira imitwe 12 y’ibiturika ndetse bikaba bishobora gushwanyaguza ahantu hafite ubutaka bungana n’igihugu cy’u Bufaransa, bivuze ahantu hangana na km² 675.
Amakuru avuga ko kuri ubu u Burusiya buri gushaka gukoresha ibi bisasu kuri Ukraine, ni mu gihe ku wa kabiri w’iki Cyumweru bwatanze umuburo w’uko buri gutegura gusubiza iki gihugu cya Ukraine cyari cyabarasheho gikoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa ATACMS cyahawe na Amerika.
Bushinja kandi Ukraine kuba iheruka kubarasisha ibindi bisasu byo mu bwoko bwa Storm Shadow yahawe n’u Bwongereza.
Ku rundi ruhande, andi makuru avuga ko perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ateganya guha Ukraine ibisasu kirimbuzi mbere yo kuva ku butegetsi.
Minisiteri y’ubabanye n’amahanga y’u Burusiya iheruka gutangaza ko mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaha Ukraine ibisasu kirimbuzi ko byaba ari nk’ubwiyahuzi kandi ko yaba igushije Isi mu byago itigeze kubona.