Trump watorewe kuzayobora U.S.A yasabye Ukraine n’u Burusiya guhagarika icyo yise “ubusazi.”
Donald Trump uheruka gutsinda amatora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasabye u Burusiya na Ukraine gutanga urutonde rw’ibyo byifuza kugira ngo amahoro agaruke muri Ukraine aho ibihugu byombi bihanganiye.
Ibi bwana Donald yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 08/12/2024 ari i Paris mu Bufaransa.
Uyu mugabo yavuze aya magambo nyuma yo kuganira imbonankubone n’umukuru w’igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensky ubwo bahuriraga i Paris mu Bufaransa. Rwari urugendo rwa mbere Donald Trump agize kuva yatsinda amatora yabaye muri Amerika mu kwezi gushize uyu mwaka.
Trump yanasezeranyije ko azarangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine binyuze mu biganiro ariko nta byinshi yatangaje ku buryo yiteguye ku bishyira mu bikorwa.
Akoresheje urubuga rwa x, Trump yavuze ko Zelensky na Leta ye, bigamije guhagarika icyo yise ubusazi. Avuga ko intambara igomba guhagarara vuba na bwangu hagatangira ibiganiro.
Yagize ati: “Vladimir Putin ndamuzi neza. Iki ni gihe cye cyo kugira icyo akora. Isi irategereje.” Aya magambo yasaga nuyagenera u Burusiya na perezida Vladimir Putin.
Nyuma perezida Volodymyr Zelensky yasubije Trump, avuga ko amahoro atari ayo mu mpapuro gusa ahubwo hakenewe ibikorwa n’ibyo impande zireba zigomba kwizezanya.
Umuvugizi wa perezidansi y’u Burusiya, Domitry Peskov yahamagaje ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo agire icyo avuga kuri ayo magambo ya Donald Trump. Maze avuga ko u Burusiya bushobora kwitabira ibiganiro ariko ko bigomba kuba bishingiye ku byumvikanyweho muri Istanbul mu mwaka w’ 2022.