Muri RDC ubwato bwari butwaye abantu benshi bwarohamye.
Ni ubwato bwari butwaye abantu barenga ijana, bikaba biri kuvugwa ko bwarohamye mu ruzi rwa Fimi ruherereye mu Ntara ya Mai Ndombe, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ubu bwato bukaba bwararohamye ahar’ejo tariki ya 17/12/2024 ubwo bwavaga mu bice byo muri cheferie ya Inongo.
Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga n’uko iyi mpanuka yatewe n’imizigo myinshi ubu bwato bwari bufite, bikavugwa ko bwaremererewe bibuviramo kurohama.
Gusa, kumenya umubare nyawo wabaguye muri iyi mpanuka biracyari ingorabahizi, ariko aya makuru akemeza ko ubwo bwato ko bwari butwaye abantu benshi kandi barimo n’abana, ndetse n’imizigo myinshi.
David Kalemba, komiseri ushinzwe inzuzi muri cheferie ya Inongo, yavuze ko hamaze kuboneka imirambo 25.
Mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru yagize ati: “Bwari bupakiye kugeza ku gisenge. Hamaze kuboneka imirambo 25.”
Ibyo bibaye mu gihe RDC yari yashyizeho ingamba zikomeye kungendo zo mu mazi, zirimo guhagarika abatwara abantu n’ibintu birenze ubushobozi bw’ubwato. Ndetse abatwara amato bategekekwa nabo kuja bambara amakote yabigenewe abarinda kuruhoma.
Ni ingamba zashyizweho nyuma yuko ubwoto bwa mv Merda bwari butwaye abantu babarirwa mu magana burohamye mu kiyaga cya Kivu mu mezi make ashize.
Ariko iz’ingamba ntiziratangira kubahirizwa.