• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 10, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibya operasiyo idasanzwe, yo kwirwanaho mu Minembwe.

minebwenews by minebwenews
December 26, 2024
in Regional Politics
0
Ibya operasiyo idasanzwe, yo kwirwanaho mu Minembwe.
194
SHARES
4.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibya operasiyo idasanzwe, yo kwirwanaho mu Minembwe.

You might also like

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Abaturage ba Banyamulenge bo mu misozi miremire y’Imulenge, ingabo za Leta ya Kinshasa zabagabyeho ibitero simusiga mu duce dutandukanye two muri Komine ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, maze birwanaho bakoresheje amayeri.

Ni bitero bikomeye bagabweho kuva ku munsi w’ejo hashize, babigabwaho n’abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21, ifite icyicaro gikuru muri centre ya Minembwe.

Mu kugaba ibi bitero, iz’i ngabo za leta zakoresheje imbunda ziremereye, aho zarimo zibarasira mu mazu no mu nzira babaga barigucyamo bahunga.

Abanyamulenge bagabwagaho ibyo bitero n’ab’i Lundu, Runundu kuri Evomi na Lwiko.

Icyakurikiyeho, Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michele wa mamaye ku izina rya Makanika, yatabaye abaturage maze ikorera operasiyo idasanzwe ingabo za RDC zari zagabye ibyo bitero mu Banyamulenge, nk’uko amasoko yacu atundukanye dukesha iy’inkuru abivuga.

Aya masoko yacu avuga ko “urugamba rw’ejo hashize, tariki ya 25/12/2024, rw’irije umunsi wose, kandi impande zombi ntarwirukanye urundi mu gace rurwaniramo. Haba i Lundu umwijima warinze ufata hari ihangna rikaze, no kuri Evomi n’uko, usibye kuri Lwiko kuko ni ho FARDC yateye abaturage ihita isubira inyuma rugikubita.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane itariki ya 26/12/2024, kuri Evomi imirwano ikaze yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nimwe.

Ni mu gihe ariko FARDC, ahagana isaha ya saa munani z’iki gitondo, yabanje gutera Twirwaneho aha kuri Evomi irahunga. Bigeze igihe cy’umuseke utambitse, Twirwaneho yaje kongera kwirwanaho, ikoresheje ubuhanga, maze irasa FARDC iyirukana mu i Rango rya Runundu hejuru aho yari yashyinze ibibunda bikaze, ndetse iza no gufata aka gace kose ka Evomi.

Aya makuru ahamya ko iyo ntambara ko itari yoroshye namba! Kuko ingabo za FARDC zayitakarije abasirikare benshi ba barirwa mu mirongo, icyongeyeho bayamburwamo n’ibikoresho bya gisirikare birimo n’imbunda zikomeye.

Ubuhamya twahawe n’umuntu wo muri Twirwaneho, bugira buti: “Aha kuri Evomi twafashe imbunda zitatu zinini, naho mwen’izi za AK-47 n’ishyano ryose.”

Ahandi kandi Twirwaneho yarwanye urugamba rukomeye ni ku murambi w’i Gisoki, kuko ingabo za Leta zarimo zirwana zisatira gufata akarango kitirirwa uwo muhana, maze Twirwaneho izi kubita ahababaza zihunga zerekeza kuri brigade, izindi zikomeza zigana kuri Ugeafi.

Ni mu gihe kandi n’intambara yabereye hafi na Ugeafi itigeze yorohera ingabo za RDC, kukoho zanaguye mu mutego, maze zipfira gushyira, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.

Hagati aho, uduce twose FARDC yatsindiwemo urugamba rwa none, yahungaga yerekeza mu Minembwe centre, ahari icyicaro gikuru cya Brigade.

Kimwecyo, hari andi makuru avuga ko FARDC yahamagaye Maï-Maï kugira ngo iyihe umusaada.

Ndetse aya makuru avuga ko aba barwanyi ba Maï-Maï ko baje baturutse kwa Mulima, bikavugwa ko bamaze kurenga mu bice biri mu nkengero za Minembwe.

Nanone kandi, indi Maï-Maï yaturutse i Lulenge izamuka ibice byo mu Marango ya Minembwe.

Ngayo nguko, uko byifashe mu ntambara, abaturage bagabweho mu Minembwe.

Tags: FardckwirwanahoMinembweOperasiyo
Share78Tweet49Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails
Next Post
FARDC mu mirwano ihanganyemo na M23, yiyambaje Sukhoï-25 biranga biba ibyubusa, muri Kivu Yaruguru.

FARDC mu mirwano ihanganyemo na M23, yiyambaje Sukhoï-25 biranga biba ibyubusa, muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?