Ibya operasiyo idasanzwe, yo kwirwanaho mu Minembwe.
Abaturage ba Banyamulenge bo mu misozi miremire y’Imulenge, ingabo za Leta ya Kinshasa zabagabyeho ibitero simusiga mu duce dutandukanye two muri Komine ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, maze birwanaho bakoresheje amayeri.
Ni bitero bikomeye bagabweho kuva ku munsi w’ejo hashize, babigabwaho n’abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21, ifite icyicaro gikuru muri centre ya Minembwe.
Mu kugaba ibi bitero, iz’i ngabo za leta zakoresheje imbunda ziremereye, aho zarimo zibarasira mu mazu no mu nzira babaga barigucyamo bahunga.
Abanyamulenge bagabwagaho ibyo bitero n’ab’i Lundu, Runundu kuri Evomi na Lwiko.
Icyakurikiyeho, Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michele wa mamaye ku izina rya Makanika, yatabaye abaturage maze ikorera operasiyo idasanzwe ingabo za RDC zari zagabye ibyo bitero mu Banyamulenge, nk’uko amasoko yacu atundukanye dukesha iy’inkuru abivuga.
Aya masoko yacu avuga ko “urugamba rw’ejo hashize, tariki ya 25/12/2024, rw’irije umunsi wose, kandi impande zombi ntarwirukanye urundi mu gace rurwaniramo. Haba i Lundu umwijima warinze ufata hari ihangna rikaze, no kuri Evomi n’uko, usibye kuri Lwiko kuko ni ho FARDC yateye abaturage ihita isubira inyuma rugikubita.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane itariki ya 26/12/2024, kuri Evomi imirwano ikaze yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nimwe.
Ni mu gihe ariko FARDC, ahagana isaha ya saa munani z’iki gitondo, yabanje gutera Twirwaneho aha kuri Evomi irahunga. Bigeze igihe cy’umuseke utambitse, Twirwaneho yaje kongera kwirwanaho, ikoresheje ubuhanga, maze irasa FARDC iyirukana mu i Rango rya Runundu hejuru aho yari yashyinze ibibunda bikaze, ndetse iza no gufata aka gace kose ka Evomi.
Aya makuru ahamya ko iyo ntambara ko itari yoroshye namba! Kuko ingabo za FARDC zayitakarije abasirikare benshi ba barirwa mu mirongo, icyongeyeho bayamburwamo n’ibikoresho bya gisirikare birimo n’imbunda zikomeye.
Ubuhamya twahawe n’umuntu wo muri Twirwaneho, bugira buti: “Aha kuri Evomi twafashe imbunda zitatu zinini, naho mwen’izi za AK-47 n’ishyano ryose.”
Ahandi kandi Twirwaneho yarwanye urugamba rukomeye ni ku murambi w’i Gisoki, kuko ingabo za Leta zarimo zirwana zisatira gufata akarango kitirirwa uwo muhana, maze Twirwaneho izi kubita ahababaza zihunga zerekeza kuri brigade, izindi zikomeza zigana kuri Ugeafi.
Ni mu gihe kandi n’intambara yabereye hafi na Ugeafi itigeze yorohera ingabo za RDC, kukoho zanaguye mu mutego, maze zipfira gushyira, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Hagati aho, uduce twose FARDC yatsindiwemo urugamba rwa none, yahungaga yerekeza mu Minembwe centre, ahari icyicaro gikuru cya Brigade.
Kimwecyo, hari andi makuru avuga ko FARDC yahamagaye Maï-Maï kugira ngo iyihe umusaada.
Ndetse aya makuru avuga ko aba barwanyi ba Maï-Maï ko baje baturutse kwa Mulima, bikavugwa ko bamaze kurenga mu bice biri mu nkengero za Minembwe.
Nanone kandi, indi Maï-Maï yaturutse i Lulenge izamuka ibice byo mu Marango ya Minembwe.
Ngayo nguko, uko byifashe mu ntambara, abaturage bagabweho mu Minembwe.