Ibyo wa menya kuri 12ème brigade yabayeho mu Minembwe imyaka myinshi, ikaba yatumwe mu bice byo muri Bukavu.
Itsinda ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, rya brigade ya 12 ribarizwamo na Colonel Alexis Rugabisha, ryoherejwe gukorera mu duce duherereye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka w’ 2024, ni bwo brigade y’ingabo za RDC ya 12 iyari imaze igihe kirenga imyaka 4 ikorera mu Minembwe yarahavanywe itumwa gukorera i Nyabibwe muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ubwo iyi brigade yavanywaga mu Minembwe, bamwe mu baturage baho barabyishimiye ni mu gihe ubuyobozi bwayo buzwiho kuba bwaragiye bakorana byahafi n’imitwe yitwaje intwaro irimo Maï-Maï, FDLR n’indi mu kwica Abanyamulenge no kunyaga Inka zabo.
Nyamara nubwo Abanyamulenge bashinja iyi brigade kuba yaragiye ibahohotera, ariko ibarizwamo n’umusirikare ubakomokamo, Col. Alexis Rugabisha aho ndetse ari nawe w’ungirije umuyobozi mukuru w’iyi brigade.
Kimwecyo, Col. Alexis Rugabisha yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri iyi brigade, hari ubwo yigeze gushyingwa imiyoborere ubwo yari igikorera mu Minembwe, nyuma yaho agenda ahabwa indi myanya itandukanye.
Mu mpera zakiriya Cyumweru dusoje, ni bwo iyi brigade yavanywe i Nyabibwe aho yarimaze amezi 5 ihakorera, yoherezwa mu duce tw’i Kavumu muri Bukavu.
Ibyo bikaba bikozwe nyuma y’aho Lt General Pacifique Masunzu ahawe kuyobora zone ya gatatu.
Aho benshi bahera bavuga ko Masunzu ari we wabikoze mu rwego rwo kugira ngo yiyegereze abantu be bahafi.
Zone ya gatatu yahawe kuyoborwa na Masunzu, irimo intara zitandatu, harimo n’iya Kivu y’Amajy’epfo.
Bikaba bizwi ko uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel(Rugabisha ) ari we soma mbike wa Gen Masunzu kuva mu mwaka w’ 2002.